Musana Jean Luc yiyemereye ko ari kuri misiyo y’ubwiyahuzi – Dore abamuri mu matwi!

Musana Jean Luc, umuhungu w’imyaka 31 umaze iminsi aharabika Leta y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, yatunguye benshi ubwo yandikaga kuri Twitter ko akeneye “gufungwa” cyangwa “kwicwa” kugira ngo agere ku “ntsinzi” y’icyo yita urugamba ariho.

Ayo magambo abenshi babona nk’ubwiyahuzi Musana yayanditse kuri iki Cyumweru taki ya 8 Gicurasi 2022.

Musana yasubiza inkuru yari yanditsweho n’igitangazamakuru MY250TV ihishura uburyo we n’uwitwa Ntwali John Williams basigaye bakoreshwa n’umuhezanguni Ingabire Victoire mu migambi ye yo gusiga icyaha u Rwanda n’abayobozi barwo.

Muri iyo nkuru, umwanditsi yibukije Musana ko afite uburenganzira bwo gukomeza kuvuga ibyo ashaka gusa ariko nanone akwiye kumenya ko hari umurongo ntarengwa; ibintu byamushegeshe uyu muhungu maze ahita yivamo maze agaragaza n’icyo agambiriye.

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kirimo amakosa menshi y’imyandikire, uyu Musana yanditse ati : “…Byibutse (mbyibutse) neza.. Phunzwe(mfunzwe) naba tsinze (ntsinze), Muyishe (munyishe) naba nsitse (ntsinze), Ikizaba cyose nzaba Tsinze (ntsinze)!!! Intsinzi bana burwanda, Freedom..”

Na we si we!

Mu kumenya icyaba gitera Musana kwitwara uko asigaye ameze muri iyi minsi, MY250TV yegereye inshuti za hafi z’uyu muhungu maze zihishura ko yahindutse cyane nyuma yo gutangira gucudika na Ingabire Victoire, umuhezanguni uhora agambiriye kubiba inzangano no gucamo ibice Abanyarwanda.

Izi nshuti za Musana zihuriza ku kuvuga ko Ingabire yasabye uyu muhungu “gushira ubwoba” maze akandagaza abayobozi bakuru b’igihugu cyane ko ngo naramuka afunzwe (nk’uko nawe abikomozaho muri buriya butumwa bwe bwo kuri Twitter) interahamwe n’ibigarasha bazajya ku mbuga nkoranyambaga bakamutabariza.

Kimwe mu bigaragaza ko uyu muhungu koko ari kumvira inama za Ingabire ni imwe mu mirongo igize ubutumwa busubiza MY250TV aho mu kinyabupfura gicye yanditse ati : “Kagame, Kabarebe, Ngarambe, Rutaremara, nabandi…. Ndaza kubavuga niba mukeka ko hari Imana z’abantu mu maso ya Musana.”

Ayo magambo arerekana ko Musana yamaze kwangirika mu mutwe. Ni mu gihe kandi mu kiganiro aherutse no kugirana na Ntwali John Williams uyu muhungu yumvikanye inshuro nyinshi avuga ko “u Rwanda ruyobowe n’abanyagitugu.”

Andi makuru kandi ava mu nshuti za hafi z’uyu musore washyize inda imbere mu guhemukira u Rwanda, avuga ko Ingabire yamwijeje ko nakomeza guharabika Leta y’u Rwanda azahabwa igihembo cyamwititiwe (Prix Victoire Ingabire pour la paix) gisanzwe gihabwa abanzi b’u Rwanda ndetse n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakurikiranira hafi iby’uyu musore bameza ko ntaho atandukaniye na Idamange Iryamugwiza Yvonne, Karasira Aimable , Hakuzimana Abdul Rashid, Niyonsenga Dieudonne na Nsengimana Théoneste bagiwe mu matwi na Ingabire, interahamwe n’ibigarasha maze bakora ibyaha birimo ibyatumye bisanga imbere y’amategeko.

Abo bose ubu barafunzwe mu gihe nyamara ababashutse bo bigaramiye. Umunyarwanda yagize ati: “Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona” kandi “Umwana utabwirwa yishe inyoni itaribwa”…Musana aributswa nanone ko hari umurongo ntarengwa!

Mugenzi Felix

About Author