Bene Rusesabagina noneho bari kumushakiraho amaramuko!

Nyuma yo kunanirwa urugamba rwo “gusakuza” kugira ngo ikihebe Rusesabagina “gifungurwe”, umuryango w’iki kihebe noneho wadukanye amanyanga yo gusabiriza amafaranga mu bahisi n’abagenzi.

Uyu muryango urangajwe imbere n’abana Rusesabagina abereye umubyeyi mu mategeko gusa, umaze icyumweru bazenguruka imizindaro ikorera kuri YouTube ikoreshwa n’interahamwe n’ibigarasha basaba abakurikira iyo mizindaro kubatera inkunga y’amafaranga.

Ni umuvuno aba bene Rusesabagina badukanye nyuma yo kunanirwa “kumufunguza” bakoresheje amagambo, aho bari bamaze iminsi bazenguruka mu bitangazamakuru mpuzamahanga “basakuza”, nk’imwe mu nama Rusesabagina yabagiriye nk’uko Carine Kanimba, umwe mu bakozwa b’iki kihebe yigeze kubisobanura.

Aba bene Rusesabagina bafatanyije n’inshuti z’iki kihebe bari baherutse kuvuga ko bareze mu nkiko zo muri Amerika Leta y’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda aho ngo bifuza guhabwa impozamarira ya miliyoni 400 kubera ko ngo Rusesabgina “yashimuswe” ndetse “agakorerwa iyicarubozo.”

Ibyo uyu muryango wa Rusesabagina urimo birashimangira ko noneho bishakira amafaranga gusa, nk’uko uwo bitwa ko bavugira yabigenzaga mu byo yakoraga byose.

Ni muri urwo rwego hashinzwe icyitwa “Committe de Soutien Paul Rusesabagina (CSPR), cyikaba cyarashinzwe n’abanyarwanda biyita ko ngo baharanira gufunguza Rusesabagina iyobowe na bamwe mu banyarwanda bari mu Bufaransa, Amerika, mu Bubiligi n’ahandi.

Igitangaje ni uko umwe mu babitsi b’iyi ngirwakomite ari Aimée-Lyss Rusesabagina, umukobwa wa Rusesabagina; iki kikaba ari ikindi kimenyetso ko uyu muryango wishakira udufaranga two kwiberaho gusa cyane ko bazi neza ko Rusesabagina wari ubatunze agomba gufungwa imyaka 25 nk’uko yayikatiwe.

Aba Bene Rusesabagina bakwiye kumenya ko ibinyoma byabo ntaho bizageza cayne ko na Amerika batakambira izi neza ko Rusesabagina ari ikihebe ndetse ikaba yaranagize uruhare mu gutanga amakuru ku bikorwa by’iki kihebe..

Mugenzi Félix

About Author