Amagambo ya Ingabire Victoire ku bimukira bazava mu Bwongereza yashimangiye ko nta bumuntu agira!

Aka wa mugani uvuga ngo: “Umusonga w’undi ntukubuza gusinzira”, Ingabire Victoire Umuhoza yongeye kugaragaza ko ari umuhezanguni udatewe impunge n’ibihumbi by’abimukira barimo abagore, abana n’abandi banyantege nke batakariza ubuzima mu nyanja bajya i Burayi cyangwa banagerayo bakagorwa no kubaka ubuzima.

Ni nyuma nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda isinye amasezerano y’ubufatanye n’ubwongereza agamije gushyiraho ingamba nshya zo gukemura ikibazo cy’abimukira kandi giherewe mu mizi, biciye mu guhangana n’ubusumbane mu mahirwe aboneka butuma abimukira bahunga ibihugu byabo. Muri ayo masezerano biteganyijwe ko hari umubare w’abimukira Ubwongereza buzazana mu Rwanda ubundi bagahabwa amahirwe ndetse n’ubundi bufasha bigamije kububakira ubuzima nk’uko Leta y’u Rwanda isanzwe ibikorera abandi banyarwanda bose.

Gusa kubera umutima mubi Ingabire asanganywe, ibyo ntabikozwa aho akomeje kurwanya iyi gahunda niziza ya Leta y’u Rwanda n’Ubwongereza.Nk’urugero uyu muhezanguni aherutse kumvikana kuri Radio mpuzamahanga ya BBC yasizoye mu mvugo zuje ibinyoma n’ubugome bwinshi avuga ko “u Rwanda nta ubushobozi bwo kwakira bariya bimukira” kubera ko ngo “rukennye”.

Ni imvugo abenshi basanga zidafite aho zitabiye n’iza Habyarimana “Kinani” nawe wahoraga avuga ko “u Rwanda rumeze nk’ikirahuri cyuzuye amazi” bityo ko nta wundi muntu rushobora kwakira, bikaba byari mu mugambi w’ivangura no guheza ishyanga Abatutsi ubutegetsi bwe n’ubwabubanjirije bwari bwaramenesheje.

Umwe mu basesengunzi baganiriye na MY250TV yagize ati: “Ibyo Ingabire avuga ntawe bikwiye kurangaza kuko kuba Ubwongereza bwarahisemo u Rwanda nk’umufatanyabikorwa muri iyi gahunda yo kwakira abimukira maze u Rwanda rukabyemera, hari byinshi bisobanuye ku bumuntu buranga abayobozi bacu bakuru.”Yunzemo ati: “Kuba u Rwanda rwarakiriye aya masezerano, ni intambwe yo guha agaciro ikiremwamuntu nyuma y’imyaka 28 igihugu kibayemo Jenoside yakorewe abatutsi ndetse cyaranaciye mu bihe bibi aho abanyarwanda benshi babaye mu buhunzi, aba bimukira rero bazakiranwa yombi kuko abanyarwanda benshi bashyira mu gaciro kandi bazi uko kwitwa impunzi bimera.”

Ikindi cyatangaje abantu ni aho Ingabire muri icyo kiganiro yanavuze ko ngo nawe yamaze imyaka myinshi mu buhungiro, abenshi bibajije ibyo yahungaga birabayobera dore ko ukuri kuzwi ari uko yajyanywe i Burayi no kwiga yoherejwe na Dr. Akingeneye wari umuganga wa Habyarimana “Kinani” kubera ubushuti bwo mu gitanda yari afitanye na nyina wa Ingabire witwa Dusabe ThéreseKu rundi ruhande,

Leta y’Ubwongereza binyuze kuri Minisiti w’Intebe Borris Johnson, yasobanuye ko gukorana n’u Rwanda muri iyi gahunda byatewe n’uko Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite umutekano ku isi bityo ko bariya bimukira bazitabwaho neza nk’uko u Rwanda rusanzwe rubikora aho rwakira abimukira bava muri Libya ndetse n’impunzi zo mu bihugu by’ibituranyi.Ingabire ararushywa n’ubusa kuko umutima mubi agira adashobora kuwunduza ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame wanahaye imbabazi uyu muhezanguni atitaye ku ibyaha bikomeye yakoreye Abanyarwanda.

Ellen Kampire

About Author