‘CHOGM’, imwe mu mpamvu zateye Uwimana Agnes gusizora kuri YouTube!

Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa YouTube bakomeje gutungurwa n’ikinamico ikomeje gukinwa n’uwitwa Nkusi Uwimana Agnes aho mu bigaragarira buri wese ari guhatiriza inzego zishinzwe umutekano kumufunga.

Ubundi ntibisanzwe ko umuturage afata iya mbere akisabira gufungwa mu gihe nta tegeko bagonganye, gusa mu bitamenyerewe na benshi uyu Uwimana we ni byo ashaka aho mu icengezamatwara atambutsa ku muyoboro we wa YouTube ahora abyisabira.

Icyakora ibyo Uwimana arimo ntawe bikwiye kurangaza cyane ko ari kuri ‘misiyo’ y’abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe, abajenosideri ndetse n’ibigarsha byihishe hirya no hino ku Isi.

Abo banzi b’u Rwanda bamaze igihe mu bukangurambaga bwo ku mbuga nkoranyambaga bugamije guhindanya isura y’u Rwanda mu gihe habura iminsi micye ngo rwakire inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).

Muri bene ubwo bukangurambaga Uwimana yitabiriye, u Rwanda ruba rugaragazwa nk’igihugu gihonyora uburenganzira bwa muntu aho by’umwihariko abanyamakuru n’abatavuga rumwe na Leta ngo bafungwa bazizwa akazi kabo.

Ni muri urwo rwego uyu mugore aherutse gusohora amashusho y’iminota 41 yiriza cyane aho aba avuga ko yakorewe “iyicarubuzo” n’abacungagereza ubwo yajyaga gusura Niyonsenga Dieudonné wiyita ‘Cyuma Hassan’ uyu akaba afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge nyuma yo gukora ibyaha binyuranye yashowemo na bariya banzi b’u Rwanda.

Icyerekana ko uyu mugore ari kuri misiyo y’abanzi b’u Rwanda ni uburyo aba ari bo bahise basamira hejuru ariya mashusho maze batangira kuyakwirakwiza bavuga ko ngo u Rwanda rudakwiye kwakira CHOGM.

Ni mu gihe n’uyu mugore we ubwe yumvikana yunga mu ry’abakoresha be aho mu rwego rwo guca igikuba we ubwe yemeza ko ngo azafungwa nyuma y’iyi nama; ibintu byongera guhishura icyo agambiriye.

Muri ayo mashusho kandi Uwimana aba avuga ko ageze kuri gereza yahuye n’abacungagereza bane ngo bari bambaye “uturindantoki tw’umweru” maze ngo bamukorera iyicarubozo mu myanya ye y’ibanga; ibintu abantu mu ngeri zinyuranye bemeza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Umusesenguzi warebye amashusho y’uyu mugore waganiriye na MY250TV agira ati: “Ni gute abacungagereza bashobora kugukorera iyicarubozi ku marembo ajya muri gereza ahahurira abantu benshi baba baje gusura ababo ubundi ntibabibone? “

Yunzemo ati: “ Ni gute kandi uvuga ko abacungagereza bane baguhohoteye ukaba udashobora nibura gutangaza amazina yabo nyamara ku mpuzankano zabo aba ari ho? Ni gute se ukorerwa iyicarubozo ukihutira kujya gusakuza kuri YouTube aho kurega abarigukoreye?”

Abakurikiranira hafi ibya Uwimana bahuriza ku kwemeza yahawe agatubutse ngo akomeza ahindanye isura y’u Rwanda by’umwihariko muri ibi bihe ruhanzwe amaso n’Isi yose kubera CHOGM, abavuga ibyo babihuza no kuba uyu mugore asanzwe atunzwe no gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo.

Uyu mugore by’umwihariko aherutse gusezera mu mwuga w’itangazamakuru aho yasubije ikarita yari yarahawe n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) maze atangira ku mugaragaro icengezamatwara ryibasira u Rwanda kuri YouTube.

Uwimana wisabira gufungwa n’ubundi mu mwaka wa 2010 yafunzwe ndetse akatirwa gufungwa imyaka ine nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kubiba amacakubiri no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Gusa uyu mugore akwiye kumenya ko ibyo arimo bitazamuhira, ariko na none narenga umurongo utukura azafungwa kandi aryozwe ibyaha bye cyane ko nta budahangwarwa ku gufungwa afite.

Mugenzi Félix

About Author