“Kwiyamamaza” kwa Ntaganda ni nko kunyuza ingamiya mu mwenge w’urushinge, ntibishoboka!

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Umushonji arota arya” kandi ngo “Uwarose nabi bumukeraho”, ibi nibyo byabaye kuri Ntaganda Bernard uvuga ko ayoboye icyitwa “PS Imberakuri”.

Icyo kintu Ntaganda acyita ishyaka mu gihe nyamara kibarizwa mu ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba izwi nka “P5” iherutse kugaragazwa n’akanama k’impuguke za UN nk’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

Uyu mugabo yongeye guhabwa urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo kuri uyu wa Kane yasohoraga itangazo ridafite umutwe n’ikibuno avuga ko ashaka “kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora yo mu mwaka wa 2024.”

Ni mu gihe nyamara hagendewe ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015 ndetse n’ibiteganywa n’itegeko rigenga matora, Ntaganda atemerewe no kwiyamamariza kuyobora isibo bitewe n’uko afite ubusembwa atigeze ahanagurwaho.

Uyu muhezanguni wihebeye ivangura n’iterabwoba yakatiwe igifungo cy’imyaka ine mu mwaka wa 2011 nyuma yo guhamywa ibyaha binyuranye birimo kubangamira umutekano n’ituze by’igihugu ndetse n’irondamoko.

Iki gifungo Ntaganda yahawe ntikimwemera kwiyamaza cyane ko itegeko muri rusange rivuga ko hiyamamaza umuntu utarakatiwe gufungwa nibura amezi atandatu!

Ikindi ni uko Ntaganda Bernard nta shyaka abarizwamo ryanditswe ndetse rinemewe mu mashyaka n’imitwe ya politiki mu Rwanda ibyo rero avuga ko aziyamamaza biciye muri “PS imberakuri” ni ikwikirigita agaseka cyane ko icyo kintu ntaho kizwi mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, uyu muhezanguni yirukanwe mu Ishyaka PS-Imberakuri risanzwe riyobowe na Madame Christine Mukabunani mu mwaka wa 2010 nyuma y’uko agaragaweho gukorana n’imitwe y’iterabwoba no gucamo abanyarwanda ibice.

Nyuma yo kwirukanwa muri PS-Imberakuri, Ntaganda yarasizoye avuga ko yashinze irindi “shyaka” ryitwa gutyo gusa aho rikorera ntihazwi ndetse naryo ubwaryo ntirizwi uretse kuba bizwi neza icyo kintu gikorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda.

Uyu muhezanguni nareke kurangaza rubanda!

Mugenzi Félix

About Author