Musana Jean Luc nareke kurangaza Abanyarwanda kuko na we ubwe ntarisobanukirwa!

Uwitwa Musana Jean Luc wiyemeje guharabika Leta y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga yatangiye indi ikinamco avuga ko ari iyo gushaka “abayoboke b’ishyaka” hirya no hino mu gihugu.

Ni nyuma y’ibyumweru bibiri uyu muhungu w’imyaka 31 atangaje ko akeneye “gufungwa” cyangwa “kwicwa” kugira ngo agere ku “ntsinzi” y’icyo yita urugamba ariho; ayo magambo abenshi babona nk’ubwiyahuzi Musana yayanditse kuri Twitter tariki ya 8 Gicurasi 2022.

Ikinamico ya Musana yayitangiriye mu Karere ka Gasabo aho yihutiye kwirukira kuri YouTube amaze yibasira abayobozi b’ako karere abashinja kuba ngo “barasibye ubutumwa” yabandikiye abamenyesha ko ngo azabasura.

Gusa kimwe mu byatangaje abantu ni uburyo avuga ko yasuye Gasabo nk’akarere “gafite ubukungu bw’igihugu kandi bugaragara” mu gihe ubusanzwe mu biganiro bye akunze kuvugako nta bukungu igihugu gifite.

Akomeza avuga ko ngo yasuye “ibikorwa byiza by’iterambere Kimihurura” ariko akongeraho ako atashatse kubyerekana ku muyoboro we wa YouTube aho yahisemo kwerekana inzu zishaje Leta iri kwimuramo abaturage mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama.

IVU mu matwi ya Musana

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV ahamya ko uyu Musana nta kintu na kimwe akora ku bwe ko ahubwo ko akoreshwa n’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) mu migambi ye mibisha yo guharabika u Rwanda nk’uko duherutse kubihishura; ibintu byateye uyu muhungu gusizora.

Ibyo kuba Musana ari mu kwaha kwa Ingabire byongeye gushimangirwa no kuba uyu musore yasubiye mu magambo uyu muhezanguni ahoza mu kanwa ke ko abaturage ba Kangondo na Kibiraro “barenganyijwe”.

Ni mu gihe nyamara aba bose birengagiza ko abo baturage bahawe ingurane ndetse bakanatuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo mu Busanza.

Hari andi makuru ahamya ko by’umwihariko Musana ari gukangurira abaturage batarimuka kwanga inzu bagenewe muri uriya mudugudu kugira ngo abyuririreho akore ingirwapolitike ye, “gusa ntibizamuhira” nk’uko abakurikiranira ibintu hafi babyemeza.

Ku rundi ruhande, icyerekana ko uyu musore atazi ibyo arimo ndetse nawe ubwe atisobanukiwe ni aho mu mashusho yashyize kuri YouTube avugako “u Rwanda rwirirwa  rusabiriza inkunga” ndetse ngo “rutunzwe n’inkunga”.

N’ubwo ibyo uyu musore avuga ari amatakirangoyi, ahubwo ni we wirirwa asabiriza inkunga n’ubufasha cyane ko ku muyoboro we wa YouTube hahoraho numero ya telefoni aba yingingira abamureba kumuhaho amafaranga.

Musana yanayobotse uburyo bwo gusabiriza amafaranga binyuze ku rubuga rwa “GoFundMe” aho agiye kumara hafi amezi atandatu ataranabona ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda; ibintu bishimangira ko nta muntu witaye ku manjwe arimo.

Uyu Musore kandi ahora yumvikana avuga ko igihugu gifite amategeko ashyiraho abantu igitugu, gusa igitangaje ni uko yarangije ashimira ko yasuye ahantu hatandukanye bamwakira neza agafata n’amafoto, hakaba hibazwa impamvu atashyizweho icyo “gitugu”.

Ni uburenganzira bwa Musana gushaka abayoboke b’icyo yita ishyaka yatangije, ariko kandi akwiye kumenya ko kujya kuri YouTube atuka abayobozi b’igihugu no guharabika u Rwanda bitazatuma agera ku byo yifuza.

Mugenzi Félix

About Author