Ingabire Victoire noneho arihisha he?

Byamenyekanye ko mu byumweru bibiri biri imbere, tariki ya 14 Kamena 2022, ari bwo itsinda rya mbere ry’abimukira n’impunzi Ubwongereza buzohereza mu Rwanda rizagera i Kigali.

Iyi ni nkuru nshamugongo ku nyangabirama zirangajwe imbere n’umuhezanguni Ingabire Victoire cyane ko amaze igihe arwanya amanywa n’ijoro iki gikorwa cy’ubumuntu kigiye gukorwa na Leta y’u Rwanda n’iy’Ubwongereza.

U Rwanda rwabisobanuye neza ko nta kindi rugamije mu kwakira bariya bimukira n’impunzi kitari ukubasubiza agaciro; ibintu bihuzwa no kuba benshi mu banyarwanda barabaye igihe kinini mu buhunzi aho bumva neza akaga bariya bimukira barimo.

Ni mu gihe benshi muri bene bariya bimukira ahanini bapfira mu nzira bagerageza kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko i Burayi, abandi bagacuruzwa cyangwa bagakorerwa ibikorwa binyuranye bya kinyamaswa.

Icyakora, ku rundi ruhande Ingabire Victoire n’abandi bahezanguni bagenzi be biganjemo abambari b’agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri kazwi nka Jambo ASBL, ntibahwema kwamagana kuba aba bimukira bagiye kuzanwa mu Rwanda.

Gusa abo bose bamaze gutsindwa cyane ko itariki aba bimukira n’impunzi bazaziraho yamenyekanye; ibi akaba ari ikimenyetso ko ubumuntu buzahora butsinda iteka!

Umulisa Carol

About Author