Minani JMV noneho ari gukingira ikibaba FDLR ku mikoranire yayo n’ingabo za Kongo!

Minani Jean Marie Vianney, umunyabyaha ruharwa umaze iminsi yihishahisha mu Bubiligi ku byaha binyuranye yakoreye u Rwanda akomeje kwinyuraguramo ku mbuga nkoranyambaga ari nako ashimangira isano muzi afitanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Minani ni n’umugaba mukuru w’inyeshyamba zishamikiye kuri FDLR zizwi nka “FPP-Abajyarugamba” ngo zifite umugambi wo “guhirika” ubuyobozi bw’u Rwanda, gusa mu rwego rwo kuyobya uburari aherutse gutangaza ko atakiri kumwe na zo.

Nyuma y’icyumweru avuze ibyo, yongeye gusubira ku mbuga nkoranyambaga noneho asangiza abamukurikira ubutumwa bukingira ikibaba FDLR ku kuba iri kurwana ku ruhande rw’ingabo za Kongo (FARDC) mu ntambara izihuje n’umutwe wa M23.

Minani unazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanditse kuri Facebook ko u Rwanda rudakwiye kurega Kongo rwitwaje ko igisirikare cyayo kirimo abarwanyi bavuga ikinyarwanda.

Abenshi basanga iki gitekerezo cya Minani uzwiho kugira indoto zo kuzafata ubutegetsi biciye mu bitero bya “FPP-Abajyarugamba” na FDLR muri rusange, kigaragaza uburyo agihishira igisa nk’ibuye ryamaze kugaragara cyane ko na FDLR avugira nayo yiyemereye ko iri muri iriya ntambara.

Ni mu gihe ku rundi ruhande hari ibimenyetso bifatika bishimangira ubwihuze bwa FARDC na FDLR birimo “Maj.” Nsanzimana Innocent wari umuyobozi muri FDLR uherutse kwicirwa ku rugamba na M23 ubwo yarwanaga ku ruhande rw’ingabo za Kongo.

Ikindi kandi ni uko FRDC yatangiye kurekura ibyihebe bya FDLR yari yarafunze mu rwego rwo kugira ngo ibyo byihebe biyifashe ku rugamba iriho na M23.

Minani akwiye kumanika amaboko akishyikiriza Leta y’u Rwanda cyane ko gukingira ikibaba FDLR bitazamugira umwere ku byaha agomba kuryozwa, akwiye kumenya kandi ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Uyu munyabyaha ntaho azacikira ukuboko kw’ubutabera!

Mutijima Vincent

About Author