Ikinyoma cya Zihabamwe Noël cyongeye gukubitirwa ahareba i Nzega

Abakoresha imbuga nkoranyambaga zinyuranye bamaze kumenya uwitwa Zihabamwe Yandamutso Noël,umunyarwanda umaze igihe yihishihisha muri Australia aho adasiba guharabika Leta y’u Rwanda avuga ko ngo “itoteza” abo mu muryango we basigaye mu gihugu.

Nyuma y’iminsi myinshi Zihabamwe acuruza iryo cengezamatwara muri bimwe mu  bitangazamakuru mpuzamahanga, abaturage bo mu gace uyu mugabo avukamo mu Murenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye batangaje ko ibyo yirirwa avuga ari ibinyoma byambaye ubusa bityo bamusaba kwisubiraho no gusaba imbabazi.

Bimwe mu byo Zihabamwe avuga harimo ko ngo  bene nyina “bashimuswe” no kuba ngo amasambu yabo “Leta yarayafatiriye”, ibintu ariko abatuye mu rusisiro uyu mugabo akomokamo babeshyuza ndetse bagatanga n’ibimenyetso.

Aba baturage basobanura ko abavandimwe ba Zihabamwe barimo uwitwa John Zihabamwe, Marie Assoupmta Uwera na Fidele Zihabamwe ndetse n’imiryango yabo bavuye iwabo “ku manywa y’ihangu” mu mwa wa 2019 bagurishije imwe mu mitungo yabo indi barayikodesha maze basezera abaturanyi n’inshuti bavuga ko “basanze Zihabamwe mu mahanga” kandi ko “bazaturayo”.

Nk’urugero, uwitwa Nsabimana Ignace aherutse kubwira umuyoboro wa YouTube wa ‘Kasuku Media TV’ ko ari umwe mu baguze imitungo ya bene Zihabamwe. Agira ati: “Imitungo itaraguzwe harimo imirima barayikodesheje, ibyangombwa byayo babibikije nyirasenge.”

Amakuru ahari yizewe nk’uko MY250TV itahwemwe kubigaragaza ni uko uyu Zihabamwe yohereje bene nyina muri Uganda kugira ngo bahashakire ibyangombwa by’ubuhunzi ubundi bamusange muri Australia.

Gusa abo bene nyi bamaze kugera muri Uganda Zihabamwe yatangiye guhimbahimba ibinyoma birimo kuba ngo Leta y’u Rwanda “yarabatotezaga”, bikaba byari amanyanga yo kugira ngo biborohere kubona ibyangombwa by’ubuhunzi.

Ni mu gihe abo bavandimwe ba Zihabamwe kugeza ubu bakiri muri Uganda; ibintu bitera uyu mugabo kuyobya uburari abeshya ko ngo Leta y’u Rwanda “yabashimuse” mu gihe nyamara we azi ukuri kose.

Kuri ibyo hiyongeraho kuba uyu mugabo adasiba kugumura Abanyarwanda aho bamwe abohereza mu mitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda cyane ko asanzwe ari umwambari wayo w’imena.

Uyu Zihabamwe yabanje kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, ubu akaba abarizwa  mu kandi gatsiko kazwi nka “RANP-Abaryankuna” akaba ariho anyuza ibikorwa bye biharabika urwamubyaye.

Zihabamwe akwiye kumenya ko nta na rimwe ikinyoma kigeze gitsinda ukuri, yahisemo nabi kandi azahora abyicuza!

Mugenzi Félix

About Author