Uwimana Nkusi Agnes akwiye gushyikirizwa ubutabera mu maguru mashya – Dore impamvu!

Uko iminsi itambuka niko uwitwa Uwimana Nkusi Agnes arushaho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yitwikiriye umutaka wo kuba ngo ari umunyamakuru, ibi byose abikorera ku muyoboro we wa YouTube witwa Umurabyo TV.

Imvugo za Uwimana zikome gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; ubu noneho uyu mugore ageze aho aho yihandagaza kuvuga ko ngo  Abatutsi bahunze u Rwanda mu1959 “babitewe n’ubwibone” kubera ko “banze kuyoborwa n’abahutu bari batsinze”.

Iyo mvugo kimwe n’izindi zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside zikomeje gukwirakwiza na Uwimana zazamuye amarangamutima y’abanyarwanda mu ngeri zinyuranye ku mbuga nkoranyambaga, aho bari kwerekana ko uyu mugore ari ikibazo bityo ko inzego zishinzwe ubutebera zikwiye kugira icyo zikora kugira ngo adakomeza gukwirakwiza uburozi bwe.

Igitangaje ni uko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi atari iby’uyu munsi kuri Uwimana cyane ko icyo ari kimwe mu byaha uyu mugore uticuza yafungiwe mu mwaka wa 2010; ibi bikaba bishimangira wa mugani ko “akabaye icwende ntikoga,” kandi ko “n’iyo koze ntigashira umunuko!”

Uwimana ni muntu ki?

Avuka mu cyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Akarere ka Nyamasheke aho bita Kibogora, akaba avuka mu muryango w’abakoze Jenoside ndetse bahamijwe icyo cyaha ndetse baranagifungirwa, abandi mu bo mu muryango we bari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Kongo nawo ukaba ugizwe n’interahamwe zasize zikoje Jenoside.

Umugabo wa Uwimana bisobanurwa ko yari mu bacengezi akaza no gupfa igihe we na bagenzi be bagabaga udutero shuma k’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1997 na 2000; ibyo rero akunze kubigira iturufu akoresha atera impuhwe abatazi ibye, aho abeshya ko yapfakajwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na RPF-Inkotanyi.

Ku rundi ruhande, abazi neza uyu Uwimana bahamya ko yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse akaba anafitiye urwango rukomeye Abatutsi cyane ko ahora akubita agatoki ku kandi ko azakora ibishoba byose maze “Abatutsi b’igitsina gabo bose abanduze indwara idakira abana nayo!”

Uyu mugore kandi ahora yiyita ko ari “umuvugizi w’abahutu”, nyamara azi neza ko u Rwanda rutakigendera ku moko ko ahubwo Ubunyarwanda ari bwo buza imbere y’ibindi byose, ariko ibyo byose akabirengaho yitwaje ko aharanira uburenganzira bwa muntu cyane ko nayo ari iturufu ikoreshwa n’abantu bose bahakana bakanapfobya Jenoside.

Ikindi kandi gikwiye kurebwaho ni uko mu rubanza rwa Rusesabagina, izina Agnes Uwimana ryagaragayemo aho byagaragajwe ko ari umwe mu bajyaga bahabwa amafaranga na Rusesabagina ngo ayashyikirize inyeshyamba ze harimo uwitwa Baraka.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga basaba ko usibye Uwimana  na Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan nawe akwiye gushyikirizwa ubutabera cyako afite umugambi usa neza nk’uw’uyu mugore.

Gushinyagura no kugoreka amateka ntibikwiye, ababikora bagomba gukanirwa urubakwiye, Uwimana ararye ari menge kuko ibyo arimo bihanwa n’amategeko.

Ellen Kampire

 

 

About Author