Kimwamwanya Rudasingwa Théogene mu manyanga yo kugira ngo agirirwe ikizere n’abajenosideri!

Rudasingwa Théogene wamenyekanye nka “RedCom” nk’izina yakoresheje igihe kinini mu butekamutwe n’ubwambuzi bushukana, yongeye kubyutsa agatwe nyuma y’iminsi yaraburiwe irengero ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi nyangabirama yongeye kwigaragaza yiyunze n’interahamwe zimaze igihe zihishahisha i Burayi ari nako atuka ubuyobozi bw’u Rwanda no kubuhimbira ibinyoma bidafite umutwe n’ikibuno

Rudasingwa, ikigarasha cyatorotse ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kunanirwa kugendera k’umuvuduko w’iterambere ubuyobozi bw’u Rwanda bukoreraho, aherutse kugaragara mu Bubiligi aho yari yahuriye n’interahamwe zibarizwa mu ngirwamashyaka ya FDU Inkingi, MRCD y’ikihebe Rusesabagina n’indi miryango yiganjemo interahamwe.

Byari mu mu kiswe “Confrence de commission de vérité et la reconciliation”, uyu mujura ruharwa akaba n’umuhezanguni yahawe ijambo maze si ugutuka ubuyobozi bw’u Rwanda arabwandagaza mu binyoma asanzwe akoresha byamaze kumenywa na bose.

Rudasingwa yumvikanye avuga ko “mu Rwanda hari umuco wo kudahana watumye igihugu kidatera imbere”, ibintu yavuze yirengagiza ko yatorotse ubutabera nyuma y’uko mu mwaka wa 2011 bumukatira gufungwa imyaka imyaka 24.

Rudasingwa yahamijwe ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba wa RNC, kubanagamira umutekano w’igihugu, kubangamira ituze rya rubanda, ivangura moko, gutuka Perezida wa Repubulika no gutoroka igisirikare.

Abumvise ibyo uyu munyabyaha yavuze bamuhaye urwamenyo maze abenshi bamubaza impamvu atigeze akomoza ku byaha akoze kugeza ubwo yiyemeza gutoroka ubutabera ubundi akajya kwangara mu mahanga.

Gutukana no guharabika u Rwanda ni umuvuno mushya Rudasingwa yadukanye nk’uko bihurizwaho n’abakurikiye uyu mugabo.

Abavuga ibyo babisanisha no kuba uyu mubyaha yarahimbye uwo muvuno kugira ngo yigarurira imitima y’interahamwe n’abashyigikiye ibitekerezo by’uburozi bya Parimehutu kugira ngo abacucure utwabo.

Rudasingwa watangiranye n’ibigarasha mu gushinga umutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma akaza kwirukanwa kubera inda ye n’ini , ubushukanyi n’ubujura, magingo aya yabuze aho amenera dore ko aho agiye hose bamwamagana.

Umusesenguzi waganiriye na MY250TV yagize ati: “Kuba Rudasingwa yaragiye mu nama irimo Twagiramungu, abayoboke ba FDU Inkingi, n’indi miryango itandukanye yiganjemo interahamwe ni icyerekana ko uyu mugabo byamaze kumuyobera.

Yunzemo ati: “Rudasingwa ntagira isoni; kujya kwicarana n’interahamwe azi neza ko zakoze amabi muri iki gihugu, ni icyerekana ko inda ye yamutanze imbere!”

Rudasingwa akwiye kumenya ko guhora atuka ubuyobozi bw’u Rwanda bitazigera na rimwe bimugira umwere cyangwa ngo bimuhe amahoro aho yirirwa abunga.

Mugenzi Félix

About Author