Kubera iki Perezida Tshisekedi yarushijwe imbaraga na FDLR kugeza aho yemera gukorana nayo?

Perezida Tshisekedi akimara kujya ku butegetsi yijeje abaturage be kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, gusa magingo aya mu gihe habura igihe gito ngo manda ye irangire, uyu mutegetsi yahinduye umuvuno aho arimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba yakabaye yararanduye.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangije ubukangurambaga bwa #DRCKilling Itself, bivuze ko Kongo yiyica ubwayo;  ibintu bahuza no kuba ingabo z’iki gihugu (FARDC) ziyemeje kunywana n’imitwe y’iterabwoba aho kuyirwanya.

Ibyo kandi bihuzwa no kuba FARDC Ikorana n’iyo mitwe by’umwihariko uwa FDLR mu kwica abaturage hiyongeyeho kuba bari mu bikorwa by’ubushotoranyi k’u Rwanda aho baherutse gushimutira ku butaka bw’u Rwanda ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi no kuba abo bombi bararashe ibisasu k’u Rwanda byangije byinshi.

Akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye gaherutse kugaragaza ko FARDC ikorana bya hafi na FDLR aho uyu mutwe wahawe uburenganzira bwo kugenzura Parike ya Virunga ihana imbibi n’u Rwanda kugira biworohere mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibyatumye Tshisekedi adohoka

Uyu mutegetsi agifata ubutegetsi yagerageje guhigura umuhigo we wo kurwanya imitwe yari ku ruhembe mu kuhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Kongo, muri urwo rugendo yabashije kwivugana Gen Syvestre Mudacumura na bimwe mu byegera bye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Gusa bidateye kabiri, umuhigo wa Tshisekedi wakomwe mu nkokora na bamwe mu banyepolitiki cyane cyane abakuru b’ingabo z’iki gihugu kubera ko kurandura FDLR byari kuba bibavanye ku mugati dore ko FDLR ibaha ruswa y’amafaranga kugira ngo ikomeze kuba ku butaka bwa Kongo.

Icya kabiri ni uko FDLR ubwayo ari isoko ry’intwaro ku basirikare bakomeye ba Kongo aho abo basirikare bagurisha intwaro kuri FDLR maze nayo ikabaha amafaranga ikura mu bikorwa bitandukanye ikingirwamo ikibaba n’ubutegetsi bwa Kongo.

Icya gatatu ni uko FDLR ikorana bya hafi n’abasirikare ba Kongo ndetse na bamwe mu banyepolitiki mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibi kandi bishimangirwa na Raporo y’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye yasohotse muri 2018 aho yayishuye ko FDLR yinjije ama miliyoni y’amadorari muri uwo mwaka aturutse mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Bitewe n’uko abasirikare ba Kongo bakomeye bahugiye mu gucuruza intwaro n’amabuye y’agaciro kuri FDLR, bamara umwanya wabo mu kurinda ibikorwa byabo n’imiryango yabo aho kuba bahugira mu kubaka ubushobozi bw’ingabo zabo no kurinda abaturage, ibintu bikomeza gutuma Congo ibura amahoro n’umutekano.

Uku gukomeza kunywana hagati FARDC na FDLR ntibihungabanya umutekano w’u Rwanda gusa ahubwo bikomeza guteza impungenge ku banyarwanda dore ko uyu mutwe ugihigira kugaruka mu Rwanda karangiza Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko abawugize bateshejwe n’ingabo zari iza RPF/A bataragera ku mugambi wabo wo “kurimbura Abatutsi.”

Mugenzi Félix

About Author