Dore isano-muzi iri hagati ya Ingabire Victoire, FDLR, FDU-Inkingi na DALFA-Umurinzi

Umuhezanguni Ingabire Victoire mu isoni nke yongeye kumvikana asaba ko Leta y’u Rwanda yakwicarana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR “bakagirana ibiganiro”, ibintu ariko bitazigera na rimwe bishoboka.

Yabivugiye mu kiganiro ahurutse guha icyitwa “Imbarutso ya Demokarasi”, umwe mu mizindaro ikorera kuri YouTube atera inkunga kugira ngo itambutse icengezamatwara rye ridafite epfo na ruguru.

Muri icyo kiganiro uyu munyabyaha ruharwa yavuze ko kugira ngo ibibazo by’umutekano muke biri mu karere bikemuke ari uko “Leta y’u Rwanda yakwicarana na FDLR bakagirana ibiganiro.”

Ni amagambo abasesenguzi bemeza ko atapfuye kwizana cyane ko uyu muhezanguni bisanzwe bizwi neza ko ari umwambari w’imena wa FDLR kuva yashingwa mu myaka irenga 20 ishize.

Uko byatangiye..

Nyuma y’uko ingabo zari iza RPA/F-Inkotanyi zikubise inshuro interahamwe na ex-FAR maze zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, interahamwe na ex-FAR bahungiye muri Congo maze mu 1995 bashinga ishyaka rya RDR.

Icyo gihe bahabwaga inkunga n’ibihugu bitandukanye kuko iryo shyaka ryari rigizwe na benshi basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bavugaga rikijyana.

Abo banyabyaha biyemeje kohereza Ingabire mu Rwanda aho bamuhaye inshingano zo  “kubacungura”, byageze n’aho uyu mugore ayobora RDR ku mugabane w’i Burayi mu mwaka wa 2000 .

Imigambi mibi ya RDR yagiye imenyekana hose bitewe n’ibikorwa byayo by’iterabwoba maze itangira kwamaganwa, nyuma yaho bashinga PALiR yari inafite umutwe w’inyeshyamba witwa  AliR ari nayo yahindutse FDLR y’uyu munsi.

Ibi byose rero Ingabire ntaba ashaka kubivugaho, nyamara bizwi ahubwo aba avuga ko yaje agashinga ingirwamashyaka ze za FDU-Inkingi ndetse na DALFA nyamara birazwi neza ko ari umuyoboke wa FDLR.

Kubona Ingabire avugira FDLR ngo yicarane na Leta y’u Rwanda ni ikimenyetso cyerekana ko uyu muhezanguni nanubu akirota guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gusa ntibizigera bimuhira.

Mugenzi Félix

About Author