Ingabire Victoire yongeye guhishura umugambi we wo kugarura Jenoside

Mu minsi ishize Ingabire Victoire abinyujije mu kinyamakuru cyo mu bubilligi “levif” yongeye kwerekana ko atazatezuka ku mugambi interahamwe zari zifite wo kurimbura abatutsi aho yagize ati:” Leta y’u Rwanda nidakora impinduka ngo iganire n’abatavuga rumwe nayo ibyabaye muri 1994 bizisubiramo”

Amagambo Ingabire Victoire yatangaje muri iyo nkuru ye yatumye abenshi ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko uyu mugore wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’urwango atarahinduka ndetse ko umugambi wamuzanye mu Rwanda muri 2010 ukiri wawundi.

Mu nkuru ndende uyu mugore uhagarariye Interahamwe mu Rwanda yongeye kugaragariza isi yose umugambi afite we na bagenzi be wa Jenoside aho yavugaga ko ngo hari impunzi z’abanyarwanda zirenga ibihumbi magana abiri (200,000) ngo bari hagati y’imyaka 10 na 44 avuga ko ngo abo leta y’u Rwanda yabangiye gutaha, gusa ikizwi ni uko abo Ingabire yita impunzi ari Interahamwe zasize zihekuye u Rwanda ndetse n’ababakomokaho bose bibumbiye mu mitwe y’iterabwoba nka FDU-Inkingi, Jambo asbl na FDLR abo akaba aribo ahora yifuza ko ngo bagirana ibiganiro na leta y’u rwanda ibintu bitazigera bishoboka.

Igitangaje  rero n’ubwo Ingabire yirirwa avuga ko leta yangiye abo yita impunzi gutaha , ntanumwe avuga wagerageje gutaha muri abo ngo yangirwe kwinjira mu gihugu, ahubwo abo bahora bavuga ko bangiwe gutaha ni uko bazi ibyaha bakoze bitatuma bataha, bakaba barahimbye ibinyoma ko ngo leta yabangiye gutaha, ikindi ni uburyo uyu mugore mu nyandiko ze ahamagarira amahanga ngo gushyira igitutu kuri leta y’u Rwanda ngo yemere ibiganiro n’izo interahamwe, abajenosideri ndetse n’abo bibumbiye mu mitwe y’iterabwoba ngo kugira ngo “Jenoside itazongera kuba.”

Abanyarwanda bamaze kumenyera amagambo y’uyu mugore n’inkuru akomeza kwandika mu binyamakuru mpuzamahanga agamije guhuma amaso abantu ngo abereke ko interahamwe n’imitwe y’iterabwoba avugira ari abatavugarumwe na leta ndetse akagerageza no gutagatifuza ibyaha bashinjwa, ibyo kandi bikaba ari ibintu Ingabire akwiye guhanirwa kimwe n’ibindi byaha agenda akora.

Ingabire Victoire aracyari wawundi waje mu Rwanda muri 2010 akajya ku rwibutso rwa Gisozi akavuga ko n’abahutu bakwiye kwibukwa, aracyari wawundi wagiye kwibuka sekuru w’abajenosideri Mbonyumutwa akamwita intwali y’abanyarwanda, aracyari wawundi wasuye umugororwa wafunzwe amaze guhamywa n’ibyaha bya jenoside wari urwariye mu bitaro bya Gisenyi akamubwira ko n’amara kuba perezida azabafungura bose. Ibyo byose byerekana ingengabitekerezo ya Jenoside yamunze Ingabire Victoire Umuhoza.

Umuhezanguni Ingabire urimo kwigira ibi yafunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu muri 2018 ubwo yari yarahamijwe n’ibyaha bijyanye no guhakana no gupfobya jenoside magingo aya akaba agikomeje gutesha agaciro imbabazi z’umukuru w’igihugu, yasabye atakamba ngo ababarirwe none nta cyahindutse mu bigaragarira buri wese.

Ingabire akwiye kumenya ko imigambi afite we n’abagenzi be itazigera igerwaho, abo bamushuka birirwa ku mbuga nkoranyambaga bamushyigikiye nabo imigambi yabo ntizigera igerwaho, baragosorera mu rucaca.

Mugenzi Felix

About Author