Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu baturage rukomeje gukorogoshora interahamwe n’ibigarasha

Mu gihe Perezida Kagame amaze iminsi itatu asura abaturage b’uturere two mu majyepfo n’uburengerazuba, abanzi b’u Rwanda bo ipfunwe ni ryose nyuma yo kwibonera urukundo abaturage bakunda Perezida wabo.

Gahunda y’umukuru w’igihugu yo gusura abaturage mu cyaro  hari hashize hafi itatu yarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.  

Interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 maze zigatoroka ubutabera ndetse n’ibigarasha agahinda bagatuye imbuga nkoranyambaga mu kuyobya uburari kw’ipfunwe n’ikimwaro batewe n’uru ruzinduko rwa Perezida Kagame.

Ni mu gihe izi nyangabirama n’ubundi zahoraga ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri YouTube mu icengezamatwara zidafite umutwe n’ikibuno zisakuza ko Perezida “yanze kwiyereka abaturage” aho bamwe bageraga kure bakabeshya ko umukuru w’igihugu “yapfuye”.

Ni mu gihe nyamara ubukana bwa Covid-19 ari bwo bwari bwarahagaritse gahunda nyinshi zituma abaturage bahurira hamwe.

Uruzinduko kandi rwa Perezida Kagame yarukoreye mu turere nka Nyamasheke na Rusizi aho Inyeshyamba za FLN zigamba ko zahafashe akaba ari nabyo birirwa bavugira mu mizindaro ya YouTube.

Gusa abaturage bo muri ibyo bice banyomoje izo nyangabirama ubwo bashimiraga  umukuru w’igihugu kubera uburyo ingabo z’u Rwanda zikomeje kubaha umutekano usesuye.

Ibigarasha n’interahamwe bakomeje kugayika dore ko babuze aho berekeza nyuma yo kwibonera n’amaso yabo uburyo Perezida Kagame asabana n’abaturage ndetse akanabakemurira ibibazo.

Ku rundi ruhande, uruzinduko rw’umukuru w’igihugu mu baturage nyuma y’uko Covid-19 igenje macye kubera ko abaturage bakingiwe, rurashimangira ko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyize imbere abaturage no kubakorera.

Mugenzi Félix

About Author