Prudence Nsengumukiza, urugero rwiza rw’imbwa yima uwayihaye!

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Ntawe uneza rugondo rwa mubi,” kandi “Inda yuzuye urwango uyiha amata ikaruka amaraso”.

Ushobora kwibaza impamvu nteruye iyi nkuru, ngahera kuri iyo mugani! Ntagutindiye, iyo mugani iraganisha ku musore witwa Nsengumukiza Prudence.

Uyu Leta y’u Rwanda yaramureze, iramukuza kandi imuha amahirwe yose ashoboka, ariko kubera umutima wuzuye ubugome, ubutindi no kutanyurwa, ahitamo kujya kwangarana n’urubyiruko rukomoka ku Bajenosideri basize bahekuye u Rwanda bibumbiye mu itsinda bise “Jambo ASBL.”

Magingo aya Nsengumukiza na Jambo bari gufatanya mu migambi yabo mibisha yo gusebya no guharabika urwababyaye.

Uyu Nsengumukiza Prudence wihinduye umwana w’ingayi, nk’uko abivuga yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, arihirwa na Leta.

Uyu musore utanyurwa arangije Kaminuza nk’umuntu wakundaga ibijyanye n’imikino yahawe akazi kuri Salus, Radio ya Kaminuza, ahakora nk’umunyamakuru w’imikino, aha hose akaba yarahembwaga na Leta.

Uyu musore w’umutima wuzuye urwango rudafite ishingiro, mu 2016 yaje guhabwa akazi mu Kigo cy’Itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, kimwe mu bigo bikomeye by’itangazamakuru byigenga buri munyamakuru wese wo mu Rwanda ndetse no mu Karere yifuza gukorera kubera uburyo gifata neza abakozi bacyo yaba mu mishahara izira igihe, ndetse no mu yandi mahirwe umukozi ahabwa kugira ngo amererwe neza mu kazi.

Nsengumukiza ageze muri Kigali Today yakomeje gukora urubuga rw’imikino kuri Radio y’iki kigo ndetse akanandika inkuru z’imikino.

Gusa nubwo yari afashwe neza mu kazi ahabwa buri kimwe umunyamakuru wo mu Karere yifuzaga kuba yabona, ntibyamubuzaga kugaragaza mu mvugo ze ko atishimiye iterambere u Rwanda rugezwaho na RPF Inkotanyi, ndetse ntibyanamubuzaga kwinubira akazi ahemberwa neza kubera wa mutima wuzuye urwango, ubugome no kutanyurwa natangiye mvuga.

Ibi bikaba byaragaragariraga abo bakorana ko nubwo birirwana mu kazi bashaka icyakubaka igihugu, we umutima we wibereye ku ruhande rw’abashaka kugisenya.

Mu mpera z’umwaka wa 2021 Nsengumukiza wahindutse umwambari w’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, nibwo yagiye mu Bubiligi ajyayo abeshye Kigali Today ko hari ubutumire yitabiriye bw’iserukiramuco nirisoza azagaruka, bamuha uruhushya aragenda agezeyo aherayo atyo.

Reka ngire icyo nibwirira Prudence Nsengumukiza

Nsengumukiza mu myaka isaga icumu wabaye mu itangazamakuru wakoze kuri Radiyo ukora urubuga rw’imikino. Nta nkuru n’imwe ivugira umuturage wigeze ukora kuko ubwo bushobozi ntanubwo ufite. Kuvuga ko hari inkuru zawe zivugira abaturage zagiye zinyongwa n’abanditsi bakuru ni ikinyoma cya Semuhanuka.

Reka nkwibutse ko nk’umunyamakuru w’intyoza mu gusoma, wahawe ibiraka kuri YouTube Channel yitwa “Intsinzi TV”, byo kuzajya ubasomera inkuru zitandukanye zitegurwa n’umunyamakuru wayo witwa Bizimana Christian.

Igitangaje ni uburyo ugeze muri abo bavugizi b’aba jenosideri bo muri Jambo ASBL, ukaba utangiye kubeshya wiyitirira iyo YouTube Channel, ubeshya ko Leta yayikwambuye.

Burya umunyarwanda asobanura imbwa mu buryo butatu; imbwa isaba uwo yimye, imbwa yima uwayihaye, ndetse n’imbwa nyarubwana.

Aya mahirwe yose wahawe n’igihugu gitekanye ugatera imbere ugasirimuka, ugeze mu burayi ubona inyiturano ari ukwifatanya n’abakomoka ku bajenosideri gusebya igihugu cyagukamiye?

Gushakira amaramuko mu gusebya igihugu cyagukamiye ni ububwa, ndetse ni n’ubuhemu kandi ntawe uhemukira u Rwanda ngo ahirwe.

Ibyaye ikiboze irakirigata n’usubiza ubwenge ku gihe igihugu kizakwakira.

Mugenzi Félix

About Author