Musana Jean Luc na Ntwali: Abapagasi bashya ba IngabireVictoire!

Musana Jean Luc na Ntwali John Williams, abapagasi bashya b’umuhezanguni Ingabire Victoire bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza icengezamatwara rya nyirabuja.

Byari mu kiganiro cyahawe inyito ya “Igihugu gisenya ubumwe”, aba bombi bakoranye maze gitambuka ku mizindaro yabo ya YouTube mu ntangiro z’iki cyumweru.

Ababonye icyo kiganiro bahuriza ku kuvuga ko cyakozwe hagamijwe ibintu bibiri birimo: gushimisha Ingabire Victoire usigaye ukoresha Musana na Ntwali mu migambi ye yo gucamo ibice abanyarwanda no kurema za byacitse.

Ikindi ni ugutagatifuza abandi bapagasi ba Ingabire barimo Nsengimana Theoneste, Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan na Hakuzimana Abdul Rashid bafunzwe kubera ibyaha bakoze bihishe mu mwuga w’itangazamakuru.

Muri icyo kiganiro, Musana, umusore waganjwe n’umwijuto akanarengwa ibyo Leta y’u Rwanda yamukoreye kuva mu bwana bwe, mu bwenge bucye yumvikana avuga ko ngo “u Rwanda ruyobowe n’abanyagitugu basenye ubumwe bw’abanyarwanda.”

Ni amagambo uyu musore w’imyaka 31 yavugaga ashingiye ku kuba ngo abarimo Hakuzimana Abdul Rashid, Cyuma Hassan, Idamange ndetse na Karasira barafunzwe “bazizwa kuvugira abanyarwanda.”

Uyu musore amaze iminsi yarigize igihazi aho yiyemeje kwirengagiza ko Leta y’u Rwanda yamubereye umubyeyi imwishyurira amashuri kugeza aminuje nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ahitamo inzira yo guharabika iyi Leta ku mbuga nkoranyamaga.

By’umwihariko uyu Musana yisanze mu maboko y’inyangabiramana nka Ingabire Victoire ndetse n’umuhezanguni Ntwali uhorana akangononwa ko kuba ingabo yahozemo za Ex-FAR zarakubiswe inshuro na RPA/A yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Benshi basanga Musana arwaye indwara izwi nka ‘Stockholm syndrome’ igaragazwa no kuba uyirwaye ahitamo gushimagiza abamushakira inabi cyane ko yahindutse igikoresho cy’abahora bifuza ko u Rwanda rwasubira ahabi.

Umwe mu basesenguzi wakurikiye kiriya kiganiro waganiriye na MY250TV, yagize ati: “Kubona abantu bakuru kandi biyita ko bafite ubwenge bihandaza bakavuga ko ‘igihugu gisenya ubumwe’ ni akumiro!”

Yunzemo ati: “Biratangaje kuba Musana na Ntwali birengagiza intera ihambaye ubumwe bw’abanyarwanda ubu buriho nk’uku bigaragazwa n’ubushakashatsi bikaba binagaragarira buri wese. Kiriya kiganiro cyabo cyerekanye ko ahubwo ari bo bashaka gusenya ubumwe bw’abanyarwanda gusa ntabyo bazashobora.”

Nyuma y’imyaka 28 u Rwanda ruvuye mu bihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’u Rwanda irangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi yimakaje ubumwe n’ubwiyunge nka bumwe mu buryo bwo kubaka igihugu cyari cyarasenywe n’amacakubiri.

N’ubwo ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo ariko yaba umunyarwanda ndetse n’umunyamahanga usura u Rwanda amaso ye amwiyerekera intera imaze kugerwaho; ibintu Musana na Ntwali birengagiza nkana.

Ku rundi ruhande, ibyo Musana avuga ko yasezeye muri RPF akwiye kumenya ko bitamugira igitangaza kuko n’ubusanzwe ntacyo yari ayimariye ndetse kuyivamo kwe ntacyo byayihungabanyijeho.

Uyu musore afite uburenganzira bwo gukomeza kuvuga ibyo ashaka gusa ariko nanone akwiye kumenya ko hari umurongo ntarengwa; agapfa kaburiwe ni impongo!

Mugenzi Félix