Umuhezanguni Ntwali Williams yasabiwe  guhanirwa gukwiza nkana ibihuha n’urwango ku rubanza rwa Karasira Aimable

Me Gatera Gashabana wunganira mu mategeko Karasira Uzarama Aimable yunze ijwi rye ku yandi menshi akomeje gusaba ko abanyamakuru bakwiza ibihuha n’imvugo zihembera amoko ku rubanza rw’umukiliya we bakanirwa urubakwiye.

Gashabana yabitangaje mu mpera z’icyumweru kirangiye, n’ubwo yirinze kugira umunyamakuru avuga mu mazina ye bizwi neza ko icengezematwara rigamije kugoreka imiburanishirize y’urubanza rwa Karasira rikuriwe na Ntwali John Williams.

Uwo Ntwali ni umuhezanguni witwikira umutaka w’itangazamakuru kandi ari igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda bagizwe n’abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda, ibigarasha ndetse n’interahamwe.

Nk’urugero uyu muhezanguni kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nzeli yatambukije ku muzindaro we wa YouTube inkuru ivuga ko “Karasira yatashye kuri Gereza avirirana yuzuye ibikomere”.

Iyo ngirwa-nkuru Ntwali yayihimbahimbye nyuma yo kubona ko kuwa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2022 urukiko rwari rumaze gusubika iburanishwa mu mizi rya Karasira ku busabe bw’umwunganizi we Gashabana.

Igitangaje nuko Ntwali yabuze ikimenyetso na kimwe agaragaza ngo nibura abantu bemere icengezamatwara akomeje gukwirakwiza ku rubanza rwa Karasira. Ni mu gihe ku rundi ruhande Me Gashabana yavuze ku mukiliya we nyuma y’uko iriya nkuru ya Ntwali idafite epfo na ruguru yari imaze kujya ahagaragara.

Na none kandi Me Gashabana uhorana na Karasira igihe kinini nta hantu na hamwe yigeze atangaza ko umukiliya we akubitwa cyangwa ko yaba agirirwa nabi muri gereza  nk’uko Ntwali n’abandi bahezanguni b’ababanyamakuru badasiba kubivuga.

Uyu Ntwali wabaye mu gisirikare cy’umunyagitugu Habyarimana (ex-FAR), ari mu bantu bakoreshwa ndetse bagahabwa amafaranga n’udukundi tw’ibigarasha n’interahamwe zatorotse ubutabera kugira ngo baharabike u Rwanda.

Ni muri urwo rwego mbere y’uko Karasira Aimable afungwa nawe yakunze gutangaza ko hari abantu baba hanze bamuha amafaranga ndetse bakanamutegeka n’ibyo avugira ku muzindaro we wa YouTube ari naho uyu mugabo yaje no gukorera ibyaha magingo aya bitumye afungwa birimo ibijyanye no guhakana, gupfobya no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatusti.

Abo banzi b’u Rwanda baroshye Karasira mu manga akaba ari muri gerezza hari amakuru ahamya ko ari nabo bamutumaho abantu ngo nagera hanze cyane cyane iyo agiye mu rukiko avuge amagambo menshi yumvikanisha ko afashwe nabi muri gereza, afungiwe ahantu ha wenyine, adahabwa ibyo kurya ndetse n’ibindi biharabika Leta.

Ibyo kandi bimaze kumenyerwa dore ko akenshi iyo akimara kugera mu cyumba cy’urukiko ahita avuga ayo magambo hanyuma Ntwali Williams n’abandi bahezanguni bagahita birukankira kuri YouTube bakajya kongeramo umunyu.

Abantu mu ngeri zinyuranye bakomeje gusaba urwego rw’abanyamukuru bigenzura (RMC) uyu Ntwali abereye umunyamuryango guhaguruka rugafatira imyanzuro uyu muhezanguni kuko ibyo arimo si itangazamakuru ahubwo ni ibyaha akwiye guhanirwa, dore ko iteka ibyo avuga byose aba atabifitiye ibimenyetso.

Mugenzi Félix

About Author