AMASHUSHO: Ingabire Victoire mu yindi kinamico ivuguruza ibyo yivugiye!

Umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye guhabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwihandagaza agasohora inyandiko idafite umutwe n’ikibuno avuga ko igihe yari muri gereza yari afashwe nabi.

Ni icengezamatwara uyu muhezanguni yatambukije muri CNN aho aho aba apfundapfundikanya ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda by’umwihariko ku mibereho y’imfungwa n’abagororwa.

Ni mu gihe nyamara iyi nkunguzi y’umugore yari iherutse kubwira Radio Ijwi ry’Amerika ko mu gihe yari muri gereza yakiriwe neza ihabwa “ubufasha bwose bushoboja” aho anashimira abayobozi ba gereza bamufataga neza; ibintu ngo byatumye amenyera vuba kandi araniyakira nk’uko byumvikana muri aya mashusho ari hepfo aha.

Ingabire yafunzwe mu mwaka wa 2010 nyuma yo gukora ibyaha birimo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi no kugambirira kugirira nabi ubuyobozi bw’u Rwanda – ni ibyaha yahamijwe n’urukiko maze akatirwa gufungwa imyaka 15.

Uyu muhezanguni uticuza ibyaha yakoze yaje gufungurwa ku mbabazi z’umukuru w’igihugu nyuma yo kwandika amabaruwa atagira ingano aho yabaga asaba kubabarirwa anasezeranya ko azaba “umuturage wubahiriza amategeko” igihe yaba afunguwe.

Ingabire ntahwema kugaragaza ko akumbuye gereza bitewe n’uburyo adasiba gusubiramo biriya byaha byatumye afungwa; ibintu Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye baheraho basaba inzego bireba gusesengura maze zigakora igikwiye.

Mukobwajana Linda

About Author