Byinshi ku basore babiri bahoze bacumbikiwe mu nzu ya ‘’One Dollar campaign Complex” biyemeje kuba indashima no kwihenura ku gihugu cyababereye umubyeyi

Babiri mu rubyiruko rusaga 200 rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari baratujwe mu rugo rwahoze rwitwa One Dollar Campaign Complex ubu rwitwa ‘Hope Hostel’ biyemeje kuba indashima aho ubu bari mu migambi mibisha yo gusebya Leta y’u Rwanda no kuyisiga icyasha ko “nta cyo yigeze ibamarira.”

Abo basore bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, harimo uwitwa Niyitanga Patrick n’uwitwa Murara Pascal.

Aba bombi baherutse gutungura abantu ubwo bajyaga gutanga ikiganiro cy’amahomvu ku muzindaro wa YouTube uzwi nka “Umwenegihugu TV” washinzwe n’umuhungu witwa Musana Jean Luc nawe uherutse kwihenura kuri Leta y’u Rwanda nyuma yo kuganzwa n’ibitekerezo by’ubuhezanguni yapakiwemo n’abanzi b’igihugu.

Muri icyo kiganiro, Niyitanga na Murara, mu isoni nke barihandagaza bakavuga ko birukanwe muri ruriya rugo kubera ko ngo rugiye kwakira impunzi n’abimukira bazava mu Bwongereza.

Ni mu gihe nyamara “kwirukanwa” aba basore bavuga bitabayeho aho ahubwo bavuyemo nk’uko abandi bose bacumbikiwe muri ruriya rugo bagiye bavamo.

Ubusanzwe mbere yo kwinjira muri “One Dollar campaign Complex” nk’uko byatangiye muri 2014, hari amasezerano umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) nka nyir’urugo  wasinyanaga n’umugenerwabikorwa agena uburyo bwo kuyibamo no kuyisohokamo.

Gusohoka muri ruriya rugo byabagaho nyuma y’amezi atandatu umunyeshuri asoje amasomo, igihe yaretse kwiga kubera impamvu ze bwite, yabonye umuryango, yubatse urugo cyangwa atubahirije amategeko agenga uru rugo.

Ni muri urwo rwego abagenerwabikorwa barenga 200 ari bo basohotse muri ruriya rugo hagendewe ku bikubiye mu masezerano basinye mbere yo kwinjiramo.

Muri abo hari 83 basohotse mu kiciro cya mbere mu mwaka wa 2019, mu 2020 hasohotse 40, mu 2021 baba 18 mu gihe muri uyu mwaka hari hasigaye 22 ari na bo basohotse muri Gicurasi, aba hakaba harimo by’umwihariko Niyitanga na Murara.

Igitangaje ni uburyo abo basore bombi muri kiriya kiganiro biyemeje kugoreka imvugo babeshya ko ngo Leta yabacuruzaga kugira ngo “ibone amafaranga”; ikinyoma kidakwiye kugira uwo kirangaza.

Ni mu gihe AERG nk’urwego rweguriwe imicungire ya ‘One Dollar campaign complex ’ nk’umutungo utimukanwa, kuva na mbere yakomezaga gutekereza uko izawubyazwa umusaruro mu gihe abanyeshuri bazaba barasezerewe bose, bityo akaba nta wigeze asezererwa kubera ko abimukira bagiye gucumbikirwamo.

Abasore badashobotse..

Icyaje kumenyekana ni uko aba basore bombi Leta yabahaye buri kimwe cyose ngo ubuzima bwabo bugende neza aho by’umwihariko aba babiri bisobanurwa ko bahawe byinshi binarengeje iby’abandi bahawe.

Hari amakuru ahamya ko Niyitanga na Murara kwiga byabananiye bitewe n’impamu zinyuranye zirimo n’ikinyabupfura gicye ndetse n’imyitwarire idahwitse ariko kubera ko  “bari abana bagomba kurerwa bashakiwe ubundi buryo burimo nko kwishyurira amashuri y’imyuga” nk’uko umwe mu bazi ikibazo cyabo abisobanura.

Uyu mutangabuhamya akomeza asobanura ko Niyitanga we yanishyuriwe kwiga ibijyanye no gutwara imodoka mu ishuri rya Kavumu ariko ibi nabyo biramunanira.

Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri MINUBUMWE aba banyeshuri bose bagiye bashyirwa mu matsinda kimwe na bagenzi babo maze bahabwa inkunga ingana na Miliyoni imwe (mu matsinda) kugira ngo bihangire imirimo.

Umutangabuhamya agira ati: “Icyagaragaye ni uko bamwe bakoresheje neza inkunga ibabyarira inyungu, ariko bariya basore bo bahisemo kuyakoresha nabi ntibyagira icyo bibagezaho maze nyuma bagaruka gusaba ubundi bufasha ari nako bahisemo guharabika Leta y’u Rwanda.”

Kuba Niyitanga na Murara barahawe amafaranga yo gukora imishinga bakayabyinamo  ibi bamwe babifata nk’icyaha aba basore banakwiye guhanirwa mbere yo kujya kuri za YouTube basebya Leta.

Akaboko ka IVU

Kuba kandi aba basore barahisemo kujya kuri za Youtube z’abasanzwe barwanya bakanaharabika leta y’u Rwanda ni ikimenyetso cyerakana ko bamaze guta umurongo bakaba barimo gushukwa n’umuhezangini Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) cyane ko ari nawe usanzwe utera inkunga ibikorwa by’umuzindaro wa Musana bigaragarijeho.

Uyu muhezanguni bizwi neza ko ahora mu migambi mibisha igamije gusenya u Rwanda ahereye ku barokotse Jenosie yakorewe Abatutsi.

Mugenzi Félix

About Author