Hamenyekanye uburyo ba gashakabuhake babeshye umukobwa w’ikihebe Rusesabagina maze ahinduka inkotsa!

Carine Kanimba, umukobwa warezwe n’ikihebe Paul Rusesabagina akaba amaze igihe kinini yiruka mu bazungu yibwira ko bazafunguza uwo yita se, akomeje guseba bikomeye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ni nyuma y’aho aba bazungu bamushutse akajyana ibinyoma mu nteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’u Burayi no muri komite y’ishinzwe ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu Kanimba umaze umwaka yiriza amarira y’ingona ko Leta y’u Rwanda yashyize akamashu ka “Pegusus” muri telefoni ye aho ngo imwumviriza ndetse igakurikirana ibyo akora byose.

Ni ikinyoma uyu mukobwa arisha kiyongera ku bindi bitagira umubare yahereyeho birimo ko Rusesabagina “yashimuswe, akorerwa iyicarubozo” n’ibindi bigamije gutera impuhwe abantu ngo bibagirwe ibyaha iki kihebe we yita se cyahamijwe.

Umunyamerika w’inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Jonathan Scott muri iyi minsi arimo gushyira hanze amabanga yose abantu batari bazi ajyanye n’uburyo “Amnesty International”,  umuryango wiyita ko uharanira uburenganzira bwa muntu ari wo wakoresheje Kanimba mu gukwiza icengezamatwara ko Leta y’u Rwanda imwumviriza.

Icukumbura rya Jonathan Scott ryatitije bamwe mu bakozi ba Amnesty, umuryango  usanzwe uzwiho gusebya no guharabika u Rwanda binyuze muri raporo zawo zidafite umutwe n’ikibuno aho abo bakozi bakomeje kwivamo bagerageza kunyomoza ibyo iyi nzobere yatangaje ari nako bayisebya, gusa bisamye basandaye kuko Isi yose ubu izi ukuri.

Ni mu gihe ku rundi ruhande u Rwanda rutahwemye gusobanura ko rudakoresha “Pegusus” mu kuneka abaturage barwo, cyangwa abanyamahanga barimo n’abayobozi mu bihugu bya Afurika.

Kanimba nareke amatakirangoyi!

Mugenzi Félix

About Author