Ingabire Victoire yivuyemo atangaza umugambi wo guhungabanya umutekano mu matora ya 2024

Umuhezanguni Ingabire Victoire yahishuye ko we na bagenzi basanzwe bahuriye ku migambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda biteguye kuzahungabanya amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2024.

Yabitangarije mu kiganiro cyihariye yahaye Radiyo Ijwi rya Amerika kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022.

Uyu munyabyaha yatangaje ari gukorana na bagenzi be bibumbiye mu ngirwa-mashyaka ya “opozisiyo” 8 arangajwe imbere n’imitwe y’iterabwoba irimo RNC, FDU-Inkingi hiyongeyeho n’agatsiko ka Jambo ASBL n’abandi.

By’umwihariko, Ingabire n’abo bandi banditse ibaruwa y’ikinamico ngo ihamagarira umuryango w’ababibumbye kubahuza mu biganiro na Leta y’u Rwanda mbere y’uko amatora ya 2024 .

Aganira n’iriya radiyo, Ingabire yivuyemo maze amena ibanga ry’ibiganiro amazemo iminsi n’iriya mitwe y’iterabwoba aho yabajijwe impamvu we na bagenzi be bashaka ibiganiro mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu maze yihutira gusubiza ko aya matora  ashobora gukurikirwa n’imvururu.

Imvugo z’uyu muhezanguni abenshi basanga zumvikanisha ko we na bagenzi be ari bo bari gutegura izo “mvururu” cyane ko kuva mu mwaka wa 2003 ubwo habaga amatora ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ku matora aheruka ya 2017 nta mvururu mu gihe cy’ayo matora cyangwa nyuma yayo zigeze zibaho.

Ku rundi ruhande, amagambo ya Ingabire akwiye gutekerezwaho cyane ko abo bari kumwe basanzwe bafite inyeshyamba za P5 nawe ubwe akaba azwiho kuba afite akaboko mu mutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana aho iyo mitwe yose ihora igambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ubwo ikomwa mu nkokora ntacyo irageraho.

Hashize imyaka itari micye Leta y’u Rwanda itangaje ko itazigera na rimwe yicarana n’iyi mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano wayo ngo baraganira cyane ko aba banyabaha bakwiye kuba ahubwo bagezwa imbere y’ubutabera.

Ingabire n’aba bafatanyabikorwa be baribeshya nta cyo bazageraho cyane ko imbaragaza zibarwanya ntaho zagiye.

Mugenzi Félix

About Author