Iterambere ry’u Rwanda rikomeje gukorogoshora no kubuza amahwemo Kayumba Nyamwasa

Ikihebe kiyoboye umutwe w’iterabwoba wa RNC, Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragaza ko ababazwa bikomeye n’intambwe idasubira inyuma u Rwanda rukomeje gutera mu iterambere ridaheza.

Ibi Kayumba umaze igihe yikingiranye mu nzu muri Afurika y’epfo nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda, yabigaragarije mu kiganiro yaraye ahaye umuzindaro wa RNC uzwi nka ‘Radio Itahuka’.

Kayumba w’imyaka 60 y’amavuko ni umugabo ufite inda yasumbye indamu bituma ahemukira u Rwanda n’abanyarwanda maze ahitamo kuba ikigarasha gihora kigambiriye inabi ku gihugu cyatumye aba uwo acyeka ko ari we.

Muri icyo kiganiro ikihebe Kayumva yumvikanye yibasira uburyo u Rwanda rwahanganye n’icyorezo cya Covid-19, kuba rugiye kwakira CHOGM, ubufatanye bw’u Rwanda n’ubwongereza mu kwakira abimukira n’ibindi.

Gusa mu byo Kayumba yavuze byose, yivagamo akagaragaza ko iterambere ry’u Rwanda rihora rimubuza amahwemo.

Icyatangaje abantu ndetse cyerekana ko uyu mugabo wigira “impuguke” muri politiki y’u Rwanda nyamara bigaragara ko yibereye mu mpitagihe, ni uburyo yibasiye amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kwakira abimpukira.

Mu mitekerereze iciriritse Kayumba yihandagaje maze avuga ko ngo ariya masezerano “ateye isoni” kandi ko abimukira bazajya bazanwa mu Rwanda “bahambiriye” hanyuma ngo nibagera mu Rwanda bazahunge basubire mu bihugu byabo.

Abenshi basekejwe cyane n’imitekerereze y’uyu mugabo dore ko we aho ari muri Afurika y’epfo yumva ko ari “impunzi” kimwe nka bariya bimukira nyamara we yaratorotse ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha by’ubugome yakoze.

Amagambo ya Kayumba yagaragaje ko atazi ibikubiye mu maserezano y’u Rwanda n’u Bwongereza cyane ko ateganya ko u Rwanda ruzafasha abazifuza gusubira mu bihugu byabo cyangwa abazakenera kujya mu Bwongereza cyangwa mu bindi bihugu ariko noneho binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Ikindi cyatangaje abantu ni aho iki kihebe kirengagiza nkana uburyo ingamba Leta y’u Rwanda yashizeho mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 arizo zatumye rugitsinda ndetse rukaba rushimwa n’amahanga yose nk’igihugu cyagaragaje ubudasa ku Isi mu kurinda abaturage bacyo.

Iki kihebe ibyo kibirengaho maze kikavuga ko ngo abaturage “bafungwaga, bagakubitwa, bakicwa bazira kutubahiriza amabwiriza ya covid19”, ibintu abenshi bemeza ko ari icengezamatwara riciriritse.

Kayumba Nyamwasa kandi yumvikanye atesha agaciro Inama ya CHOGM aho avuga ko ngo “ntacyo izamarira u Rwanda” kandi ko ngo “u Rwanda ari rwo ruzishyura ikiguzi cyose ku bazitabira iyi nama”.

Ibyo nabyo byateye abantu kumuha urwamenyo no kwibaza niba uyu mugabo abanza gukora ubushakashatsi mbere y’uko avuga cyangwa niba azi imitegurirwe ya CHOGM, ni mu gihe ku rundi ruhande u Rwanda ruzavana inyungu zikomeye mu kwakira iyi nama kandi zizagera kuri buri muturarwanda.

Ibyo Kayumba avuga byose akwiye kumenya ko hari ibyaha bitandukanye atararyozwa, uko bizagenda kose azisanga imbere y’ubutabera.

Mugenzi Félix

About Author