Byinshi kuri Minani JMV wambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ubu wiyemeje gutagatifuza Rusesabagina!

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hakomeje kugaragara umugabo witwa Minani Jean Marie Vianney ahora mu mipira imaditseho amafoto y’ikihebe Rusesabagina ari nako aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda anacamo abanyarwanda ibice.

Ni umugabo waje nk’iya Gatera cyane ko atari asanzwe amenyerewe na benshi aho bifuje kumumenya n’aho akura ubuhezanguni by’umwihariko icyo ashingiraho atagatifuza Rusesabagina wahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba aho agomba gufungwa imyaka 25.

Ubwanditsi bwa MY250TV bwegereye abazi neza uyu Minani kuva mu mabyiruka ye kugeza abaye umunyeshuri w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) muri za 2004, maze baduhishurira byinshi kuri uyu mugabo wasaritswe n’urwango.

Minani avuka ku Mugina ho mu karere ka Kamonyi, gusa yakuze ari igihazi cyane ko n’aho yize hose nta na hamwe yamaraga kabiri aho yahitaga yirukanwa burundu kubera imyitwarire ye itari ihwitse.

Yirukanwe ku bigo bitandukanye birimo ‘Ecole de Science Byimana’ yamwirukanye mu mwaka wa 1997 aho yahise ajya kwiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe, ubu ni mu karere ka Muhanga.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Minani yakomereje muri UNR aho yize  “Environmental Chemistry”, cyakora abamwigishije kimwe n’abo biganye muri iyi kaminuza bahuriza ku kuvuga ko yari yarasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu mugabo wanabaye mu buyobozi bw’abanyeshuri ba Kaminuza,  ngo yiyitaga “umwami w’abahutu” aho yanasabaga abanyeshuri bagenzi be kubimwita maze nabo bakabihina bakamwita gusa “umwami”.

Minani washakanye n’uwitwa Uwimanzi Claudine ndetse bakanabyarana abana babiri, azwiho no kuba yarabaswe n’ubusambanyi.

Ku rundi ruhande, agisoza kaminuza Minani yakoreye ibigo bya Leta bigera kuri bibiri aho mu mwaka wa 2010 Leta yamuhaye buruse (scholarship) yo kujya kwiga mu Budage.

Akigera muri icyo gihugu, Minani yahuye na bamwe mu bahezanguni b’interahamwe nuko barihuza banamugira inama yo kutazagaruka mu Rwanda ari nabwo yahise yigira “impunzi” aho yabeshyaga umuhisi n’umugenzi ko “FPR ngo yendaga kumwica”.

Gusa bikaba bitangaje uburyo uwendaga kumwica ari nawe wamuhaye ‘buruse’ mu bihumbi by’abandi banyarwanda bari bayikeneye!

Uyu Minani kandi ibikorwa bye byo kurwanya Leta y’u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatusti ntibyarangiriye aho cyane ko kimwe nk’abandi bahezanguni bose nawe yashinze ingirwashyaka yise “ARRDC-Isangano”.

Minani yarakomeje maze atuburira abari bakurikiye buhumyi iriya ngirwashyaka ye ko  ko afite umutwe w’ingabo muri Congo ushamikiye kuri iyo ngirwashyaka witwa “FPP-Abajyarugamba”.

Uyu mugabo yahoraga akamura amafaranga mu bambari b’iriya ngirwashyaka ye abizeza ko ari ayo gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba ze, gusa bidateye kabiri yaje kuvumburwa ko byari uburyo bwo kugira ngo yigwizeho ubutunzi aho ayo mafaranga yayaguragamo amabuye y’agaciro muri Congo.

Mu mwaka wa 2012, Minani n’umugore we Uwimanzi Claudine basohotse ku rutonde rw’abanyarwanda 25 bambuwe ubwenegihugu kubera ibyaha bikomeye bagiye bakora aho n’uburenganzira bwose u Rwanda rwabagombaga babwambuwe.

Itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo zaryo zitandukanye, ni ryo  risobanura uko umuntu wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ashobora kubwamburwa cyangwa se akaba yanabusubirana.

Ni mu gihe kandi hari indi makuru ahamya ko n’Ubudage bwigeze gufunga uyu Minani  kubera kumufatira inshuro nyinshi mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Kubona inyangabirama nka Minani avuga ko ashyigikiye Rusesasabagina wishe abantu ntawe byatangaza kuko hari byinshi aba bombi bahuriyeho birimo kuba ibyihebe no kugambirira kugirara nabi u Rwanda n’abanyarwanda.

Mugenzi Félix

About Author