“Rukokoma” ushaje wanduranya noneho ari kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo!

Nyakwigendera Rugamba Sipiriyani, umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rwagize, yigeze kuririmba ngo “jya umenya gusaza utanduranya”, gusa bigaragara ko Twagiramungu Faustin wiyita “Rukokoma” atigeze asobanukirwa iby’ubu butumwa kabone n’ubwo iriya ndirimbo ayizi neza akaba anayikunda.

Uyu musaza abenshi bemeza ko ashaje yandarunya yewe ko na n’inkuru nziza azasiga imusozi, ntasiba kwigaragaza mu bikorwa biharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo; ibintu akora umunsi ku wundi kuva mu myaka irenga 27 kuva ubwo we ubwe yiyemezaga kwangarira mu Bufaransa nyuma yo kwihenura k’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro, Twagiramungu uhora mu mpitagihe yiyemeje kujya ku mbuga nkoranyambaga aho yegeka k’u Rwanda intambara ingabo za Kongo (FARDC) zirwano n’umutwe w’abarwanyi b’abanyekongo wa M23, ibintu ahuza na kanseri y’ivanguramoko igiye kumuhitana.

Ukuri ni uko uyu Twagiramungu Faustin ahubwo azwiho kwifatanyana n’ imitwe y’ iterabwoba nka FDLR na FLN ubu ndetse ayoboye, nta rukundo rundi afitiye abanyekongo, nk’uko byagarutsweho n’umwe mu basesenguzi baganiriye na MY250TV.

Yagize ati: “Twagiramungu ibyo akora byose abikora mu mugambi wo guhembera icyahunganya umutekano w’ u Rwanda; ni icyifuzo amaranye igihe ariko cyamunaniye.”

Ku rundi ruhande Twagiramungu na bagenzi batifuriza ineza u Rwanda ntibakwiye kwirirwa barangaza rubanda ku mbuga nkoranyambaga babacengezamo ingirwapolitike biyita ko bakora.

Abo bose bakwiye kumenya ko ibibera muri Kongo ari ibibazo by’Abanyekongo ubwabo ntaho bihuriye n’u Rwanda.

Mutijima Vincent

About Author