Imishyikirano hagati y’u Rwanda na FDLR, RNC, FLN… ntishoboka, Depite Habineza nasubize amerwe mu isaho!

Frank Habineza uyobora ‘Democratic Green Party of Rwanda – DGPR’, rimwe mu mashyaka ari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda akomeje guhabwa inkwenene nyuma y’uko yihandagaje akavuga ko yifuza ko Leta y’u Rwanda iganira n’abiyita ko batavuga rumwe na yo.

Abo bagizwe n’abambari b’imitwe y’iterabwoba yanshinzwe n’interahamwe n’abajenosideri batorotse ubutabera ku bw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri iyo mitwe harimo FDLR n’indi yayiyomoyeho nka RUD-Urunana, MRCD-FLN, na FPP-Abajyarugamba.

Harimo kandi udutsiko tw’ibigarasha byatorotse ubutabera bitewe ahanini no kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo u Rwanda rwafashe mu rwego rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Ibyo bigarasha byandagaye hirya no hino ku Isi byashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC uzwiho kuba warishe abanyarwanda 17 unakomeretsa abarenga 400 mu bitero bya za gerenade hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014, uyu mutwe w’iterabwoba kandi wabyaye icyitwa ARC-Urunana cyigizwe n’abawigumuyeho.

Amagambo ya Habineza yatangaje benshi bibaza iby’uyu mugabo umaze imyaka irenga 4 mu nteko ishingamategeko akaba yumva ko igikorwa nyamukuru yakora ari ugusaba Leta kwicarana n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.

Ni ibintu bitazigera bishoboka cyane ko Leta y’u Rwanda yabitanzeho umucyo inshuro nyinshi ko idateze na rimwe kugirana ibiganiro n’abanyabyaha batorotse ubutabera cyane ko icyibakwiye ari ukuryozwa ibyo bakoreye igihugu n’abagituye.

Ikindi cyatangaje abantu ni uburyo Habineza ubwo yongeraga gukora ikiganiro yise icyo gukuraho urujijo kubyo yavuze, yatangaje ko ngo mu “batavuga rumwe na Leta” asabira ibiganiro ngo harimo n’ingirwamupadiri Nahimana Thomas.

Abenshi bacyumva ibyo bintu baguye mu kantu bibaza uburyo Habineza yifata akavuga ko Nahimana, umunyabyaha ruharwa udasiba kurema za byacitse ku mbuga nkoranyambaga ari nako atuka ubuyobozi bw’u Rwanda, akanahakana ndetse agapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe asabira kuganira na Leta y’u Rwanda.

Niba atari ukwigiza nkana, Habineza ashobora kuba atazi gahunda za Leta kuko gusabira imishyikirano ingirwamashyaka zitemewe n’amategeko ndetse n’imitwe y’iterabwoba bigaragaza ubuswa bukomeye afite.

Ibyo kandi ntibikwiye kurangirira aha cyane ko bigomba kugira ingaruka kuri uyu mudepite wiyemeje kwangiza icyizere yagiriwe n’abanyarwanda bari bamutumye kubahagararira mu nteko ishinga amatego aho yigize umuvugizi w’abanzi b’u Rwanda mu gihe bisanzwe bizwi ko ntawahemukiye abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Mu gihe habura igihe gito ngo abanyarwanda bongere batore abadepite bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko, abenshi bahamya ko Depite Habineza nta kindi cyizere azongera kugirirwa; ibintu bahuza n’imitekerereze idahwitse akomeje kugaragaza.

Mugenzi Félix

About Author