Ikinyoma cya Ingabire na Nkusi Agnes mibereho y’imfungwa cyakubitiwe ahareba inzega

Imfungwa n’abagarogwa bo muri Gereza ya Nyarugenge bavuguruje icengezamatwara rimaze iminsi rikwirakwizwa n’abahezanguni Ingabire Victoire na Uwimana Nkusi Agnes ko “babayeho nabi”.

Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022 ubwo muri iyi gereza haberaga umuhango wo guha impamyabumenyi abagororwa n’imfungwa barangije kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Izi mfungwa n’abagororwa mu kiganiro n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bagaragaje ubuzima babayeho aho bagiye bahuriza ku kuvuga ko babayeho neza.

Ni mu gihe nyamara Ingabire na Uwimana bamaze iminsi bavuga ko benshi mu bafungiwe muri iyi gereza “bakorerwa iyicarubozo” ndetse “banafungiye mu myobo”.

Mu bakunze guhwihwiswa ko bafunzwe nabi harimo ikihebe Rusesabagina, gusa ubwo abanyamakuru basuraga icyumba cye  abantu babonye ko abayeho neza kuruta n’uko yari ameze ubwo yari mu mahanga.

Abandi Ingabire na Uwimana bavuze ko “bafungiwe mu mwobo”  barimo Niyonsenga Dieudonnée wiyita Cyuma Hassan, Karasira Aimable, Abdul Rashid Hakuzimana, Dr. Kayumba Christophe, Idamange Iryamugwiza Yvonne, Theoneste Nsengimana n’abandi.

Gusa byagaragaye ko aba nabo babayeho neza.

By’umwihariko Hakuzimana ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yashimangiye ko afunzwe neza anakomoza no kuri bagenzi be avuga ko ajya ababona ndetse “nta kibazo na kimwe bafite”.

Yakomeje asobanura ko bafunzwe “kimwe n’abandi” kandi “nta tandukaniro rihari” nk’uko byagiye bitangazwa. Ibyo byose bikaba by’umwihariko binyomoza ibyo Uwimana na Ingabire bavugaga ko uyu mugabo “akorerwa iyicarubozo rikomeye.”

Na Nsengimana wahoze ari umupagasi wa Ingabire Victoire nawe yagaragaye ameze neza ndetse anishimye bitandukanye n’ibyo nyirabuja ahora avuga ko ngo afunzwe nabi.

Ni mu gihe ku rundi ruhande izindi mfungwa n’abagororwa baganiriye n’abanyamakuru bamaganiye kure amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko hari abafashwe nabi.

About Author