Nta mahoro y’umunyabyaha: Minani JMV yatangiye kwihakana inyeshyamba yashinze ngo “ahirike” ubuyobozi bw’u Rwanda!

Minani Jean Marie Vianney, umugaba mukuru w’inyeshyamba zizwi nka  “FPP-Abajyarugamba” ngo zifite umugambi wo “guhirika” ubuyobozi bw’u Rwanda, yatangaje ko atakiri kumwe n’izi nyeshyamba.

Izo nyeshyamba ubusanzwe zifite ibirindiro bikuru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu duce twa Binza na Busanza ho muri Teritwari ya Rutchuru, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Ubwanditsi bwa MY250TV bwari buherutse gutamaza uyu Minani uniyita “umunyapolitike” aho hirya y’igisirikare anafite ingirwashyaka yitwa “ARRDC-Isangano”.  Ni inkuru yahishuraga uburyo uyu mugabo amaze iminsi ashinjwa n’abamukurikiye buhumyi “kubakamuramo” amafaranga.

Ni amafaranga Minani akusanya avuga ko ari ayo  “gutera ingabo mu bitugu” ziriya nyeshyamba, gusa bjaye kugaragara ko amadorali yakira ayashora mu bucuruzi bw’amabuye yagaciro aho inyeshyamba ze zitunzwe no gusahura ndetse no kwica Abanyekongo.

Nyuma yo gutamazwa uyu Minani yihutiye kwirukira ku mbuga nkoranyambaga maze mu isoni n’ikimwaro kinshi atangira kuyobya uburari avuga ko ntaho ahuriye na ziriya nyeshyamba mu gihe nyamara zo zihamya ko ari we “mugaba mukuru” wazo.

Abakurikiranira hafi amakuru y’abiyita ko barwanya u Rwanda bahuriza ku kuvuga ko uyu Minani “agomba kuba yasubije ubwenge ku gihe asanga nawe azamera nka Rusesabagina cyane ko inyeshyamba ze nazo zica abaturage by’umwihariko abo muri Kongo,” nk’uko byagarutsweho n’imwe mu masoko y’amakuru yacu.

Yakomeje igira iti : “Gusa Minani yisamye yasandaye kuko ibye byose Isi yamaze kubimenya, ntaho azacikira ubutabera!”

Abasesenguzi kandi basanga Minani ari gutinya kuba nka Ignace Murwanashyaka wari perezida w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uherutse kugwa muri gereza yo mu Budage nyuma y’uko iki gihugu kimufashe cyikamuburanisha ku byaha bikorwa n’uyu mutwe.

Minani usanzwe uba mu Bubiligi yashinze “FPP-Abajyarugamba” ntangiriro z’umwaka wa 2015, izi nyeshyamba mu buryo bw’urugamba ziyoborwa na “Col.” Amani Simplice wungirijwe na “Lt.Col” Kanuma.

Ni mu gihe umuvugizi wazo ari “Cpt.” Mayanga, aba barwanyi biyunze na Minani nyuma yo kwigumura ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’intagorwa zahunze u Rwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo wamenya kuri Minani

Uyu mugabo wiyeguriye iterabwoba n’ubuhezanguni avuka ku Mugina ho mu karere ka Kamonyi, azwiho kuba ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) yariyitaga “umwami w’abahutu”.

Kwiyita uko yabiterwaga n’uko yari yarasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ubusembwa agifite kugeza magingo aya.

Uyu mugabo kandi azwiho kuba we n’umugore we Uwimanzi Claudine barasohotse ku rutonde rw’abanyarwanda 25 bambuwe ubwenegihugu kubera ibyaha bikomeye bagiye bakora aho n’uburenganzira bwose u Rwanda rwabagombaga babwambuwe.

Umuvuno Minani yadukanye wo kwihakana inyeshyamba yashinze urahishura ko nta mahoro h’umunyabyaha cyane ko ntawahemukiye u Rwanda n’abanyarwanda ngo bimugwe amahoro!

Ubwanditsi.

About Author