Abanzi b’u Rwanda bakomeje kujya mu matwi Karasira Aimable

Karasira Aimable, umuhungu uburana urwa ndanze mu Rukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge akomeje gukoreshwa n’abanzi b’u Rwanda mu migambi yabo yo guhindanya isura y’ubutabera bw’u Rwanda n’iyi gihugu muri rusange.

Uyu Karasira akurikiranweho ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri ndetse n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Uretse icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ibindi bisigaye byose Karasira yabikoreye ku muyoboro we wa YouTube ndetse no mu biganiro yagiye akorera ku yindi miyoboro.

Karasira we ubwe yigeze guhamya ko “hari abantu baba hanze y’u Rwanda bo muri opizisiyo” bamutegeka ibyo avuga kuri YouTube ubundi bakamuha amafaranga.

Abo bantu biganjemo abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda bagizwe ahanini n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi ndetse n’ibigarasha byatorotse ubutabera bw’u Rwanda.

Karasira akimara gufungwa abo bose badukanye icengezamatwara rivuga ko uyu muhungu “akorerwa iyicarubozo”.

Iryo cengezamatwara rikaba rikomeje gutizwa umurindi n’inkuru z’impuha zikwirakwiza n’abarimo Uwimana Nkusi Agnes, Ntwali John Williams n’abandi biyita abanyamakuru ariko bakorera bariya banzi b’u Rwanda.

Tariki ya 30 Gicurasi ubwo Karasira Aimable yongeraga kwitaba urukiko ngo aburanishwe mu mizi, yumvikanye asubiramo amagambo amaze iminsi akwirakwizwa n’aba twavuze haruguru nk’umupangu wapanzwe na bariya bamukoresha.

Nyuma yo gutera akajisho mu bitabiriye iburanisha akabonamo Ntwali, Bagiruwusa Eric  na Uwimana Nkusi Karasira yahise asukiranya ibinyoma bidafite umutwe n’ikibuno asobanura ibyo yita “iyacurubozo” ngo akorerwa kugira ngo aba banyamakuru b’ibihuha babisamire hejuru kandi ni nako byagenze.

Amatakirangoyi ya Karasira yatumye urubanza rwe rwimurirwa mu kwezi gutaha ku itariki ya 7.

Ayo matakirangoyi kandi yakiranwe na yombi n’ibitangazamakuru nka BBC “gahuza” n’Ijwi rya Amerika cyane ko n’ibi bitangazamakuru bisanzwe bikoreshwa na buri wese ugamije kwibasira u Rwanda.

Ni mu gihe ku rundi ruhande ikinyoma cy’iyicarubozo muri gereza z’u Rwanda giherutse kubeshyuzwa n’abandi bafungwa ndetse n’abagororwa barimo n’abo abanzi b’u Rwanda bavuga ko “bafunzwe ku mpamvu za politiki” .

Muri abo harimo Nsabimana Callixte, Hakuzimana Abdul Rashid, Micomyiza Jean Paul n’abandi aho bose bahamirije itangazamakuru ko bafunzwe neza ndetse n’uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Abakunda Karasira bakwiye kumubwira akaba umugabo ubundi akitandukanya n’abamujya mu matwi cyane ko ibyo bamushuka ntacyo bizamwungura ku mikirize y’urubanza rwe.

Mugenzi Félix

About Author