Musana Jean Luc yongeye gushimangira ko ari igikoresho cya Ingabire Victoire

Ku mbuga nkoranyambaga yiyita “umunyapolitike” yewe yirirwa abwira umuhisi n’umugenzi ko ari mu nzira zo gushinga “umutwe wa politike”, gusa abamukurikira bo siko babibona.

Uwo ni Musana Jean Luc, umusore w’imyaka 31, umaze iminsi akora ibishoboka byose ngo yigaragaze “nk’utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda” burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Gusa ibyo uyu musore avuga byose bigaragara neza ko biba bitamuturetsemo; abasesenguzi bahuriza ku kuvuga ko ari “igikoresho” cy’umuhezanguni Ingabire.

Abavuga ibyo babihuza no kuba Musana ahora asubiramo nyinshi mu mvugo zisanzwe zikoreshwa na Ingabire cyane ko uyu mugore afite ubusembwa butamwemerera gukora politike bijyanye n’ibiteganywa n’amategeko by’umwihariko ingingo ya 250 y’itegeko No. 30/2013 ryo kuwa 24/5/3013 rigena imiburanishirize y’imanza mpanabyaha.

Kuri iyi nshuro, Musana noneho ari guhabwa urw’amenyo nyuma y’uko yihandagaje agasaba ko umuhezanguni Ingabire ahabwa “umwanya” mu miyoborere y’u Rwanda ndetse akemererwa “gushinga ishyaka.”

Iyo mvugo yuje ubwana yatunguye benshi aho bahuriza ku kwibaza uburyo umunyapolitike uhanganye no kwandikisha umutwe wa politike afata umwanya akavugira umunyabyaha nka Ingabire kandi azi neza ko ibyo amusabira bidashoboka.

Umwe mu basesenguzi waganiriye na MY25OTV yagize ati: “Musana nawe si we kuko ibyo avuga n’ibyo yandika aba yabihawe na Ingabire cyane ko uyu mugore azi neza ko yamaze gutakarizwa icyizere.”

Yunzemo ati: “Uyu mwana [Musana] ni igikoresho kandi ntazatinda kubona ingaruka zabyo cyane ko mu mvugo ze agenda asatira umurongo utukura; natikebuka azisanga ahabi.”

Indi gihamya ishimangira ko uyu Musana atari muri politike nk’uko akunze kwikomanga mu gatuza abivuga, ni aho aherutse kuvuga ko akeneye “kwicwa” cyangwa “gufungwa” kugira ngo agere ku ntsinzi y’icyo yita “urugamba” ari ho.

Abasesenguzi benshi bagaragaje izo mvugo za Musana nk’iz’ubwiyahuzi; ibintu byongera gushimangira ko uyu musore atazi ibyo ari mo, gusa Musana akwiye kwibuka ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko.

“Agapfa kaburiwe ni impongo” kandi “umwana utabwirwa yishe inyoni itaribwa”.

Mutijima Vincent

About Author