Iminsi ya “Rukokoma”, umugaba mukuru w’ibyihebe bya FLN irabaze!

Twagiramungu Faustin wiyita “Rukokoma” usigaye ari umugaba mukuru w’inyeshyamba za FLN, akomeje guta ibitabapfu ku mbuga nkoranyambaga aho abenshi bemeza ko uyu nawe iminsi ye ibarirwa ku ntoki ngo afatwe.

Nyuma yo kumara amezi arenga atatu mu bitaro amerewe nabi, Rukokoma yongeye kugaruka mu nshingano ze nk’umuyobozi wa MRCD/FLN umutwe w’iterabwoba wahoze uyoborwa na Rusesabagina mbere y’uko afatwa agakatirwa gufungwa imyaka 25 n’inkiko z’u Rwanda.

Kuri ubu mu kuyobya uburari ku bijyanye n’ibikorwa by’inyeshyamba za FLN, Rukokoma amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga atuka ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame.

Ibyo abikora ari nako apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi anabeshya ko yibwe amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2003 ubwo yatsindwaga ndetse akaza no kwandika ibaruwa ashimira Perezida Kagame kuko yari yamutsinze

Twagiramungu w’imyaka 78 kuva yakwigira impunzi yanywanye n’interahamwe ndetse n’abandi banzi b’u Rwanda agamije gucura imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda; ni ibintu yagambiriye ndetse abigeraho ubwo yihuzaga n’ikihebe Rusesabagina mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN wishe abanyarwanda barenga 10.

Umusesenguzi waganiriye na MY250TV yagize ati: “Twagiramuntu ntakigoheka kuva aho mugenzi we Rusesabagina afashwe akaburanishwa ndetse agakatirwa imyaka 25 n’inkiko z’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo byatumye Twagiramungu asigaye arara ashikagurika azi ko umunsi umwe azisanga mu Rwanda, gusa ibi akwiye kumenya ko bitari cyera kuko n’ubwo Rusesabagina yakatiwe imyaka 25, Twagiramungu we ashobora gufungwa burundu kuko ibyo arimo ni ukongera ibyaha.”

Twagiramungu kimwe na bagenzi be b’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda muri iyi minsi usanga ku mbuga nkoranyambaga bashishikajwe n’ibiri kubera muri Kongo ndetse ntibatinya no kwandika ko bashyigikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho byagaragaye ko wafatanyije n’ingabo z’icyo gihugu mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko mu bisasu biherutse guterwa ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu musaza ushaje wanduranya cyane akwiye kumenya ko ntawahemukiye u Rwanda wigeze ugira amahoro, imyaka ye ishobora kuba imukanga akumva ko ibyo akora atabiryozwa ariko aribeshya cyane ko n’abamurusha imyaka nka Kabuga Félcien bari imbere y’ubutabera kandi nawe n’igihe gito gisigaye agasanga mugenzi we Rusesasabagina.

Mugenzi Félix

About Author