Tshisekedi mu gutukana bya gishumba nyuma yo kunanirwa kwegeka k’u Rwanda ibibazo bya Kongo!

Abantu mu ngeri zinyuranye bifashe ku munwa nyuma yo kubona amashusho agaragaza umutegetsi mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ari gutuka bya gishumba u Rwanda.

Uyu mutegetsi yariho asoza imbwirwaruhame yagejeje ku bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya 42 y’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateraniye i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022.

Mu mvugo yuje agasuzuguro, Tshisekedi yise u Rwanda “ibigwari n’abanyagasozi”, imvugo yahuzaga n’icengezamatwara ritajya riva mu kanwa ke ko “u Rwanda rutera inkunga” umutwe w’abarwanyi b’abanyekongo wa M23; ibi akaba ari ikinyoma cyambaye ubusa nk’uko u Rwanda rudasiba kubigaragaza.

Icyatangaje abantu ni uburyo muri iriya mbwirwaruhame nta hantu Tshisekedi yigeze akomoza ku mikoranire ye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR; ibintu umuryango mpuzamahanga wamaze kwemeza aho n’u Rwanda rudasiba kubigaragaza.

Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri Tshisekedi mu mvugo ze ashinja u Rwanda ibirego by’uko rufasha umutwe wa M23 gusa perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakunze kuvuga ko kuba Félix Tshisekedi akomeje kwegeka k’u Rwanda ibi birego, ari uko yananiwe inshingano nka Perezida zo gucyemura ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.

Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere bemeza ko Perezida Tshisekedi na Leta ye bananiwe gukemera ibibazo by’umutekano mu gihugu cyabo dore ko usanga izingiro ry’ibi bibazo riri mu biganza byabo gusa bo bahisemo kwiruka mu mahanga babeshya ko u Rwanda ko arirwo rwabateye mu cyo bise “ingufu za dipolomasi” gusa bimaze kugaragagara ko nabyo byabananiye.

Ubwo umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Antony Blinken yasuraga Kongo n’u Rwanda dore ko Leta ya Kongo yari yizeye ko uyu mugabo azatangaza ibihano ku Rwanda siko byagenze kuko yasabye Leta ya Kongo kwitandukanya n’umutwe wa FDLR dore ko yavuze ko Amerika izi neza ko ingabo za Kongo zifatanya n’umutwe wa FDLR mu guhungabanya umutekano ndetse no kurasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda.

Perezida Tshisekedi akwiye kumenya ko guhoza u Rwanda mu mbwirwaruhame ze bitazigera na rimwe bizana amahoro mu gihugu cye ahubwo akwiye kumva inama agirwa n’abo aregaho u Rwanda kuko nizo zifite akamaro kurusha kwirirwa ata umwanya ngo arashinja u Rwanda ibirego bidasobanutse.

Mugenzi Félix

About Author