Umwiyahuzi Nahimana mu mugambi wo kuzamena amaraso mu matora ya 2024

Ingirwamupadiri Nahimana Thomas yatangaje ku mugaragaro umugambi w’ubwiyahuzi wo gukoresha intwaro ahungabanya amatora y’umukuru ateganyijwe mu mwaka wa 2024.

Nahimana yabitangarije ku cyitwa ‘Isinijuru TV’, umuzindaro we rutwitswi ukorera kuri YouTube mu kiganiro kirekire yakoze yikomanga mu gatuza avuga ko ashaka “batayo y’abantu 1000” bazafata indege bakaza mu Rwanda guhungabanya amatora y’umukuru w’igihugu.

Muri icyo kiganiro hari aho Nahimana yumvikana avuga ko: “Ntabwo dushobora kureka ngo amatora abe gutyo gusa, ngo habayeho ikintu cyitwa amatora. Ndishakira abantu 1000 gusa bashobora guhindura ibintu.”

Umugambi mubisha wo guhungabanya amatora y’umukuru w’igihugu Nahimana uwuhuriyeho n’izindi nterahamwe n’inyangabirama zirangajwe imbere n’umuhezanguni Ingabire Victoire.

Si ibyo gusa kandi uyu Nahimana yumvikanye yiyita ko ari “umusazi” ndetse n’iyo batayo asaba kuza kumena amaraso mu Rwanda ngo bagomba kuba bafite ibisazi nk’ibye.

Bamwe mu babonye amashusho y’iyi ngirwamupadiri bavuze ko ntawe bitangaje kubona nawe ubwe yiyita ko ari umusazi, umwe muri bo yagize ati:” Ubu se Nahimana agirango Abanyarwanda ntibazi aho kugambirira kumena amaraso byatugejeje? Aribeshya cyane nta muntu umwitayeho.”

Uyu Nahimana wiyita Perezida w’ingirwa ‘Guverinoma ikorera mu buhungiro’ atuye mu Bufaransa aho akazi ke ari ukwirirwa kuri YouTube atuka ubuyobozi bw’u Rwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha bitandukanye afatanyije na bagenzi b’ingirwabaminisitiri avuga ko ngo bafatanya mu gushakira impinduka abanyarwanda.

Igisiga cy’urwara rurerure nka kagoma Nahimana avuga kimena inda, iyi ngirwamupadiri yirirwa isoroma udufaranga mu basazi bagenzi be dore ko ariko biyise agomba kubanza akivuza mu bitaro bivura abasazi mbere yo kwiyemeza kumena amaraso no kugumura abanyarwanda batamwitayeho kubera ubujije bwe.

Mugenzi Félix

About Author