Hamenyekanye amanyanga mashya RNC iri gukoresha ngo yoreke urubyiruko rw’u Rwanda


Umutwe w’iterabwoba wa RNC ukomeje kugambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ubwo inshuro zose wagiye ubigerageza bitawuhiriye.

Ayo manyanga mashya ya RNC aherutse gushyirwa ahagaragara n’umunyarwandakazi Eliane Niyonagira wahishuye uburyo abambari ba RNC bamujujubije bamusaba kubiyungaho mu migambi mibisha yabo.

Mu muhamya uyu munyarwandakazi aherutse gutanga binyuze mu buryo bushya bw’ibiganiro by’amajwi bibera ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter buzwi nka ‘Space’, yahishuye ko Kayumba Rugema, mubyara w’ikihebe Kayumba Nyamwasa ari we wamwegereye amushukisha amafaranga kugira ngo ayoboke RNC.

Niyonagira yagize ati: “Mu mafaranga bampaga yari Sheke ya Miliyoni 50, iya kabiri ari Miliyoni 80.” Yunzemo ati: “Basigaye[RNC] banasenya ingo kubera ayo mafaranga, bakababeshya ko bazabajyana[abanyarwanda] hanze bakabavana mu bushomeri.”

Uyu munyarwandakazi ubu utuye mu Bubiligi akomeza ahamagarira urubyiruko “kwihesha agaciro” banga uduhendabana twa RNC kuko nta kindi ishaka kitari ugusubiza ahabi u Rwanda n’abanyarwanda.

Ubutumwa bwa Niyonagira bukwiye gufungura buri wese kuko usibye ibinyoma no kwizezwa ibidashoboka nta kintu umutwe w’iterabwoba wa RNC wamarira uwugiyemo usibye korohwa mu manga y’iterabwoba; icyaha gihanwa n’amategeko.

RNC izwiho kuba yaragabye ibiterezo bya za gerenade zahitanye inzirakarenga z’abanyarwanda 17 hakomereka 400 hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014. Nyuma uyu mutwe wagambiriye guteza akaduruvayo mu matora y’umukuru w’igihugu ariko ukomwa mu nkokora nta cyo urageraho.

Uyu mutwe kandi wagerageje guhungabanyiriza umutekano w’u Rwanda muri Congo nabyo birawupfubana cyane ko inyeshyamba zawo zarashweho n’igisirikare cy’icyo gihugu aho abarokotse barangajwe imbere na Maj. (Rtd) Mudathir Habib boherejwe mu Rwanda maze basaba imbabazi nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba.

Ellen Kampire

About Author