Umuhezanguni Kambanda noneho yigize umuvugizi wa FARDC-FDLR!

Umumotsi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Charles Kambanda, yongeye kwerekana ubuhezanguni bwe ubwo yavugaga ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR “utabarizwa muri Kongo” ndetse ko “nta hohoterwa riri gukorerwa abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.”

Ibyo umuhezanguni Kambanda uzwiho gusambanya abana b’abakobwa yigisha muri kaminuza, yabivugiye mu kiganiro yaraye igiranye na ‘Radiyo Itahuka’, umuzindaro rutwitsi wa RNC.

Muri icyo kiganiro cyari cyuzuyemo icengezamatwara ridafite icyo rishingiyeho, Kambanda usaziye ubusa yumvikanye agoreka ingingo zinyuranye zirimo n’inama Perezida Kagame na mugenzi we wa Kongo bagiriye muri Angola.

Kimwe mu byo Kambanda usanzwe uzwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze bigatuma abantu bongera kwibaza ku bwenge bwe ni uko ngo FDLR itaba muri Kongo mu gihe nyamara uyu mutwe w’iterabwoba umaze muri icyo gihugu imyaka 28 aho uhora uhigira kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside.

Ni mu gihe kandi bizwi ko FDLR ubu iri kurwana ku ruhande rw’ingabo za Kongo (FARDC) mu ntambara izishyamiranyije n’umutwe w’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda uzwi nka M23 aho by’umwihariko FARDC-FDLR bamaze kurasa k’u Rwanda ibisasu biremereye inshuro zirenga ebyiri muri uyu mwaka.

Kambanda kandi yatunguye benshi avuga ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri iki gihe nta kibazo bafite ko ibyo bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga bitewe n’ihohoterwa bakomeje gukorerwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi “ari ukubeshya” kubera ko ngo “abo bantu bataba muri Kongo.”

Amagambo ya Kambanda yafashwe na benshi nk’ubushinyaguzi no kwirengagiza ukuri nawe azi cyane ko no mu nama yahuze Perezida Kagame na Tshisekedi hafashwemo umwanzuro wo guhagarika ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda n’imbwirwaruhame zibibasira.

Kambanda arashaka kwigira umuvugizi wa FDLR kubera ko afite aho ahuriye n’abasize bahekuye u Rwanda kuri we akaba yumva ko isaha n’isaha bagaruka gusoza Jenoside,  gusa aribeshya cyane ko bitazigera bibaho.

Mugenzi Félix

About Author